Shaddyboo yakiriye iwe murugo abana 35 bo mu muhanda barasangira

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yakiriye abana 35 iwe mu rugo barasangira.

Ni igikorwa cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020 bibera iwe aho atuye Nyarutarama.

Ni igikorwa asanzwe akora buri mwaka aho asangira n’abatishoboye, abababaye agasangira nabo mu rwego rwo gushimira Imana ko ibyo yamuhawe na we yafashaje abandi.

Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga, yakiriye abana 35 iwe mu rugo barasangira.

Akunda kubikora ku isabukuru ye y’amavuko ndetse n’iminsi mikuru y’idini ya Islam.

Ku munsi w’ejo rero akaba yarasangiye n’abana baba ku muhanda mu mujyi wa Kigali (Biryogo) bagera kuri 35, barasangiye barasabana nyuma yo kurya bacinye n’akadiho.

Shaddyboo yaherukaga gusangira n’aba bana mu 2019 ubwo habaga umunsi mukuru wa Eid Al Fitr.

Muri Mata uyu mwaka, Shaddyboo yasangiye n’abaturanyi be bagizweho ingaruka n’ingamba zo guhashya Coronavirus, hari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE