“Sindi umuhanzi wa Musanze,nd’umuhanzi w’Igihugu cyose” The Bless wagarukanye imbaraga mu muziki

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============
Icyatumye abantu badakomeza kunyumva nk’uko byari bikwiye Nuko igihe cyageze ngatandukana n’abamfashaga (management) nari mfite kumpamvu zitanturutseho kandi tugatandukana ubushobozi bukiri bucye ibyo nibyo byatumye imikorere yanjye isa nigabanuka, umuvuduko nari mfite ugasa nk’uhagaze.”
Ayo n’amagambo yatangajwe n’umuhanzi The Bless wigize kwigarurira imitima y’Abanyarwanda mu ndirimbo yise “Ikibazo” indirimbo yasakaye mu Rwanda hose no mu bihugu bidukikije ,”Ntanakimwe nshaka” , “Wampaye umwanya” nyamara ubwo uyu muhanzi The Bless wabarizwaga muri TOP 5 SAI mu karere ka Musanze atandukaniye n’abamufashaga ahamya ko muzika ye yagiye biguru ntege kubera ibijyanye n’ubushobozi atari yafatisha.
Nyuma yo gutandukana n’abamufashaga mu muziki The Bless ntiyahise ahagarika ibikorwa bya Muzika, indirimbo yarakoze, ibitaramo aritabira ariko kongera gutumbagira ngo ibikorwa bye bigere kure biba ingorabahizi ibyamuteye kwicara agatuza, akiga uko yakora umuziki yirwanaho.
Mw’igaruka rya The Bless kwihangana ry’isoko muri muzika Nyarwanda nk’umwe mubayirambyemo kw’ikubitiro yakoze indirimbo yise “NYIRANEZA”, indirimbo yakiriwe neza aho The Bless ashimangira ko yagarutse ari mushya mu bihangano bifite ireme haba mu myandikire ndetse n’imiririmbire.
The Bless wakoze umuziki Itangazamakuru ritarasakara hose mw’igaruka rye avuga ko ikibuga cya Muzika Nyarwanda cyahindutse kandi kirimo abahanzi bagenzi be bafite imbaraga.
“Iki kibuga kirakomeye kuko kirimo abahanzi benshi kandi bafite imbaraga n’ubushobozi bufatika,ariko ntabwo bigoye cyane nka mbere mu buryo bwo kwamamara cyangwa kwamamaza indirimbo nka mbere, kuko hambere habagaho amaradiyo n’ibitangazamakuru bicye cyane kurusha ibyubu,ubu amaradiyo ni menshi kandi nibyo bitangazamakuru nabyo ni byinshi, kumenya rero uburyo bwo kuba wakorana nabyo ni bwo bwenge buba busigaye.”The Bless
Ku bijyanye no kuba abahanzi benshi bakorera umuziki mu ntara ibihangano byabo bihera mu turere tumwe The Bless we asanga atari umuhanzi w’akarere ar’umuhanzi wIgihugu cyose
Sindi umuhanzi wa Musanze ndi umuhanzi w’Igihugu cy’Urwanda kandi ibyo nkora birakurikiranwa, nk’indirimbo yanjye nshya ” Nyiraneza” iri gukinwa ku maradiyo menshi akomeye mu Rwanda, urumva nta mbibi z’Akarere kuko ndirimbira Abanyarwanda muri rusange, ngira ngo mwarambonye ndirimba mu Kwita Izina Ingagi biriya siby’umuhanzi ubonetse wese “
Aha The Bless yaririmbaga mu gitaramo cyo Kwita Izina abana b’Ingagi mu Kinigi uyu mwaka wa 2019
The Bless ufite imishinga itandukanye mu muziki avuga ko yagarutse amaze kubyigaho neza ari naho ahera asaba abakunzi ba muzika kudatuma impano ye izimira ndetse akaba yatanze n’ubutumwa k’uwamushoramo imali ku bijyanye na muzika ko atakwigira yicuza habe na gato akaba ashimira n’Ibigo byamubonyemo ubushobozi bwo kubyamamariza ibikorwa.
Nyiraneza ya The Bless wayisanga kuri Youtube

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO