Umuhanzi munjyana ya Hip hop, Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman, uyu mugabo ari mubyishimo bidasanzwe nyuma yuko y’ibarutse abakobwa babiri b’impanga hamwe n’umugore we Agasaro Nadia.
Agasoro Nadia na Riderma bari basanzwe bafite umwana umwe w’umuhungu.


Ni amakuru Riderman atigeze atangaza kuko izi mpanga zavutse mucyumweru gishize.
Uyu muraperi uri bagezweho mu Rwanda, yagaragaje ibishimo bidasanzwe ndetse ashima Imana kubwo kwibaruka abana b’impanga.
Riderman yagize ati “Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwa muntu.”


Uyu muraperi udakunze gushyira hanze ubuzima bwe bwite yakomeje agira ati “Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.”
Riderman yasoje ashima Imana, ashimira umugore we Agasaro Nadia ndetse n’abaganga bamufashije kubyara neza aho yagize ati “Imana hejuru ya byose, amashimwe k’umubyeyi wibarutse Agasaro Nadia, amashimwe ku baganga, amashimwe ku nshuti n’umuryango. Ndabakunda.”
Riderman na Agasaro Nadia, babanye muri Nyakanga 2015 nyuma y’amezi atanu bahise bibaruka umwana w’umuhungu bise Rusangiza Eltad
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook