Soleil uzwi muri filime ya Bamenya agiye gufungura ishuri ryigisha karate na kungufu

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Uwase Delphine (Ortha) wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda cyane cyane muri filime y’uruherekane ya ‘Bamenya’ agiye gufungura ishuri rya siporo yise ‘Kigali Elite Sports Academy’.

Ubusanzwe usibye filime Uwase akina, asanzwe ari n’umukinnyi ukomeye w’umukino wa karate aho amaze imyaka 15 akina uyu mukino akaba anafitemo umukandara w’umukara (ceinture noire)

Ubusanzwe usibye filime Uwase akina, asanzwe ari n’umukinnyi ukomeye w’umukino wa karate

Ibi ni bimwe mu byamuteye kuba yashinga ishuri rizaba rikubiyemo imikino itandukanye ariko ku ikubitiro bakazatangirana na Karate, Kung fu,Taekwondo hamwe na Aerobics.

Aganira na Kigali Today, Uwase yavuze ko igitekerezo cyo gushinga ishuri kitaje nonaha kuko mu mwaka wa 2021 ku bufatanye n’umutoza Nkurunziza Jean Claude aribwo Kigali Elite Sports Academy yashyizweho, gusa ubu ikaba igiye gutangizwa ku mugaragaro.

Ni byo Uwase yasobanuye ati “Oya ntabwo Kigali Elite Sports Academy ivutse nonaha gusa nibwo tuzaba tugiye kuyimurika ku mugaragaro kuko mu Kuboza 2021 mfatanyije n’umutoza Nkurunziza Jean Claude aribwo narishinze, rikaba ari ishuri rigamije guteza imbere Sport, yaba iy’umwuga (professional) ndetse na siporo yo kwishimisha (Recreational Sport ).”

Akomeza avuga ko muri Kigali Elite Sports Academy bazibanda mu kwigisha siporo zitandukanye kandi mu byiciro byose na zo zizagenda ziyongera ndetse anasobanura birambuye ku bijyanye n’intego zabo.

Ati “Ubu twatangiriye kuri karate, kung-fu, taekwondo hamwe na Aerobics. Muri izi siporo zose hakaba harimo ibyiciro byose (abana kuva ku myaka 3, urubyiruko muri rusange ndetse n’abantu bakuru. Muri izi siporo kandi zose harimo abakora siporo nk’ababigize umwuga(Coaches and Athletes) hakabamo n’abakora siporo yo kwishimisha(Recreational Sport).”

Uwase Delphine avuga ko intego yabo nyamukuru ari ukwerekana uruhare rwa siporo mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’Abaturarwanda (the contribution of Sports to social and economic developpment) aho siporo yafasha umuntu uyikora kwiteza imbere mu byiciro byose by’ubuzima, bikaba byafasha n’Igihugu mu iterambere cyane cyane nk’aho na politiki y’Igihugu muri siporo isobanura neza ko siporo igomba kuba kimwe byinjiriza Igihugu kandi siporo igafasha abayikora kwiteza imbere mu buryo bw’ubukungu.

Si kenshi muri siporo y’imikino njyarugamba usanga harimo abagore ndetse bagera no ku rwego rwo gushinga ishuri. Biteganyijwe ko gufungura iri shuri bizaba tariki ya 08 Gicurasi 2022.

Uwase Delphine avuga ko intego yabo nyamukuru ari ukwerekana uruhare rwa siporo mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’Abaturarwanda

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO