The Ben avuye muri Amerika, umukunzi we, Miss Uwicyeza avuye mu Rwanda bagiye kuryohereza mu birwa biherereye mu nyanja y’abahinde.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella bari kuruhikira mu birwa bya Maldive biherereye mu nyanja y’Abahinde.

Nyuma y’iminsi The Ben ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongeye guhura n’umukunzi we Uwicyeza Pamella.

Nyuma y’iminsi The Ben ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yongeye guhura n’umukunzi we Uwicyeza Pamella

Nk’uko babigaragaje mu mashusho magufi bashyize kuri Instagram, aba bombi bari kubarizwa mu birwa bya Maldives ahitwa Vellasaru.

Aha hantu The Ben na Pamella bari kuruhukira ni muri hoteli iri yonyine ku karwa gato  kari mu nyanja rwagati.

Inzu zaho zisakaye bijya gusa nk’ibigonyi (inzu zo mu Rwanda rwo ha mbere), umuca n’ibiti byinshi by’inganzamarumbo nibyo bitatse ubwiza bwaho.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Uwicyeza yahuye na The Ben avuye mu Rwanda

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO