The Ben yemejwe nk’umuhanzi mukuru uzaririmba muri East African Party itangiza 2020

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

East African Party ni kimwe mu bitaramo biba byitezwe na benshi mu ntangiriro z’umwaka, kuri ubu hatangiye gutangazwa abahanzi barindwi bazaririmba muri iki gitaramo kizinjiza abanyarwanda muri 2020 babimburiwe na The Ben uzaba ari umuhanzi w’imena.

Iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 12 kizaba ku tariki 1 Mutarama 2020 kibere muri Kigali Arena. Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben niwe watumiwe nk’umuhanzi w’Imena akazafatanya n’abandi batandatu bazagenda batangazwa umwe kuri umwe.

Umuyobozi wa EAP itegura ibi bitaramo, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou avuga ko abahanzi bose bazaririmba muri iki gitaramo barangije kwumvikana, bakaba barahisemo kujya babatangaza umwe kuri umwe mu rwego rwo kurushaho kucyamamaza.

Ni ku nshuro ya kabiri The Ben atumiwe muri ibi bitaramo nk’umuhanzi w’imena, yaherukaga muri 2016 ubwo yari agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi yari ishize yibera muri Amerika.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 5000Frw mu myanya isanzwe, 15.000Frw mu cyiciro gikurikiraho na 20.000Frw mu myanya y’icyubahiro.

Abazagura amatike mbere bazagabanyirizwa, mu myanya isanzwe ni 3000Frw, 10.000Frw na 15.000Frw.

 

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO