Tiwa Savage yatangaje ko muri 2020 adakeneye, abagabo baza bashaka uburiri gusa bagahita bigendera

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umuririmbyi uri mubakunzwe ku mugabane w’Afurika, Tiwa Savage, yatangaje ko mu mwaka wa 2020 yafatiye abagabo ingamba zikarishye, ngo ntagikeneye bamwe baza bishakira kujya mu buriri gusa bagahita bigendera.

Umwaka wa 2019, urasa nutaragendekeye neza uyu muhanzi kuko aribwo byamenyekanyeko yatandukanye n’umugabo babyaranye, umwana w’umuhungi afite ubu, ibi birasa n’ibyashenguye uyu mugore w’imyaka 39 y’amavuko.

Umuhanzikazi Tiwa Savage w’imyaka 39

Muri 2013, Tiwa Savage yakoze ubukwe na Tunji Balogun wahoze ari umujyana we mubya muzika, muri 2015 nibwo bibarutse umwana wabo w’imfura bise Jamil Balogun, gusa nyuma ntibyaje kugenda neza kuko byageze naho uyu mugabo ashaka kwiyahura avugako uyu mugore atamuha agaciro akwiye nk’umugabo.

Mu birori byo gutanga ibihembo bya 2020 Soundcity MVP Award Festival byabereye i Lagos muri Nigeria, byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje muri uku kwezi kwa Mutarama, Tiwa Savage ubwo yari kurubyiniro yafashe iminota igera kuri itanu atanga ubutumwa, aho yavugagako ari kwihanangiriza abagabo.

Tiwa yavuzeko muri 2020 akeneye umugabo ariko ngo umugabo akeneye ntabwo ari babandi baza bashaka kujya mu mashuka gusa barangiza bakitahira.

Ati“muri 2020 nkeneye umugabo, atari babandi baza bashaka kujya mu buriri gusa barangiza bakigendera.”

Tiwa n’umwana we w’imfura

Tiwa ni umwe mubahanzi bakunzwe cyane muri Afurika ndetse ni ni n’umwe mu bahanzi bo muri Afurika bafitanye amasezerano n’inzu itunganya ikanacuruza umuziki y’umuraperi Jay-Z.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO