U Rwanda mubihugu 3 bya Afurika bifite abaturage bamerewe kujya i Burayi

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Urutonde rushya; Abaturage b’ibihugu bitatu gusa bya Africa nibo bemerewe kujya iburayi

Ku rutonde rushya, umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wavanye Algeria mu bihugu abaturage babyo bemerewe kujya mu bihugu bigize uwo muryango muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Ubu ibihugu bya Afurika bisigaye kuri uru rutonde ni bitatu gusa.

Mu minsi ishize, abanduye coronavirus bongeye kwiyongera cyane muri Algeria, ubu bose hamwe bamaze kurenga 29,000 nk’uko bivugwa na OMS/WHO.

EU ivuga ko uru rutonde rw’ibihugu byizewe ari ibifite “igipimo cyiza cy’uko iki cyorezo gihagaze” n’ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo.

Urutonde rushya ubu ruriho Australia, Canada, Georgia, Korea y’Epfo, Morocco, New Zealand, Rwanda, Thailand, Tunisia, Ubuyapani na Uruguay.

Uru rutonde ruvugururwa buri byumweru bibiri, rugenderwaho n’ibihugu bigize EU mu gihe biri gufungura ubukerarugendo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO