U Rwanda ruri mubihugu byambere bigiye guhabwa urukingo rwa COVID-19, inkingo miliyoni imwe ziragera i Kigali mu minsi ya vuba

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Mu kiganiro Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagiranye n’Ikinyamakuru, The New Times yavuze ko u Rwanda rutegereje inkingo miliyoni imwe zikingira Covid-19.

Dr. Sabin Nsanzimana uyobora RBC avuga ko u Rwanda rutiteguye kwakira inkingo gusa, ko ruzahita runatangira kuzitanga.

Dr. Sabin Nsanzimana uyobora RBC

Yavuze ko u Rwanda rwakomanze ahantu hatandukanye rushaka ziriya nkingo, ariko ngo izo ruzagura ni izemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).

 

Ati “Twatumije inkingo zihutirwa miliyoni imwe turazitegereje igihe icyo ari cyo cyose, twizeye ko muri Gashyantare 2021 cyangwa mbere yaho tuzaba dufite inkingo za mbere.”

U Rwanda rurateganya ko mu myaka ibiri ruzaba rwakingiye abarenga 60% by’abaturarwanda ku gihugu gituwe na miliyoni 12.4.

Umuyobozi wa RBC avuga ko bakorana n’ihuriro COVAX ririmo ikigo gikora inkingo cya Gavi, n’ihuriro rigamijwe guhora ryiteguriye Ibyorezo (Coalition for Epidemic Preparedness Innovations, CEPI) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, kuko bifasha ko inkingo zigera ku bihugu n’u Rwanda rurimo zihendutse.

Avuga ko u Rwanda rushaka guhabwa inkingo zihutirwa zigera kuri miliyoni imwe binyuze muri ririya huriro rya Covax.

Yabwiye The New Times ati “Binyuze muri bo twabonye inkingo miliyoni imwe zakozwe na Pfizer, turashakisha izindi nkingo mu bigo bizikora bikorana n’ihuriro rya Covax.”

Yavuze ko inkingo zizaboneka mu byiciro, ziriya miliyoni imwe ngo ni iz’icyiciro kitwa “izihutirwa”.

Izi nkingo zizaterwa mbere na mbere abakora mu by’Ubuzima, abantu bari mu zabukuru n’abafite indwara zidakira badafite abasirikare bahagije.

Covid-19 imaze guhitana abagera ku 153 mu Rwanda abarwaye ni 3 895.

INKURU YA The New Times

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO