Ubuhamya bwa Niwemuhoza,Umunyarwandakazi uvuga ko kuryamana nuwo bahuje igitsina byamukururiye akaga gakomeye

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============
Josiane Niwemuhoza n’umukobwa uvuka mu Karere ka Musanze yemera ko aryamana n’abakobwa bagenzi be(ubutinganyi) ngo yabaye igicibwa mu nshuti n’imiryango ndetse ahabwa akato mu kazi.
Umuryango Nyarwanda ntiwemera na gato abaryamana bahuje ibitsina, ntibinemewe gusezeranya kubana Abahuje igitsina ni n’amahano kumva ngo runaka aryamana n’uwo bahuje igitsina , ariko nta tegeko mu Rwanda rirashyirwa ahagaragara ngo rihane abaryamana bahuje ibitsina ku butaka bw’Urwanda.
Josiane Niwemuhoza yemera ko aryamana n’abo bahuje igitsina, ko ari ibintu amazemo igihe kinini atazi n’igihe azabirekera kuko ngo aribyo yahisemo kandi bimunyura.
Ubwo Umunyamakuru wa IBYAMAMARE.COM yamugwagaho arimo asomana n’umukobwa mugenzi we (Wahise uhunga) mw’ijoro risoza umwaka wa 2019 muri kamwe mu kabari gaharawe i Musanze mu kiganiro kigufi Josiane yeruye ko aryamana n’abakobwa bagenzi be.
“Ni ibintu byaje gutyo nisanga nkunda abakobwa bagenzi banjye, nsohokana nabo, dusangira, rimwe narimwe tugakora igikorwa cy’urukundo.Nibo nikundira, gusa ntawe mbangamira kuko mbikorana n’uwo twabyumvikanyeho”
Josiane Niwemuhoza Avuga ko nyuma yaho bimenyekaniye ko aryamana n’uwo bahuje igitsina (umukobwa mugenzi we ) byatumye bamwe mu nshuti ze no mu muryango we bamwanga.
” Ntago byari byoroshye kumva ko ndryamana n’umukobwa mugenzi wanjye, uwabimenyaga wese yanjyenderaga kure kuburyo nisanzuraga aho batanzi. n’urugendo rutoroshye, nahuye n’ibibazo mu muryango, inshuti no muri quartier. Naratesetse nyuma ndabyakira “ Niwemuhoza
Ngo ntaterwa ipfunwe namahitamo ye
Mukazi uyu mukobwa avuga ko atoroherwa ngo iyo umukoresha amumenyeho izo ngeso babyarana abo.
“Nta mukoresha tujya turambana, ntawe kuko umenye ibyanjye ndara nirukanywe mu kazi nta n’integuza “
Kugeza magingo aya Josiane avuga ko atorohewe kuko asa nk’ubayeho mu kato kandi ibyo akora ari amahitamo ye ntawe abangamira
Nk’uko uyu Josiane uyu Josiane Niwemuhoza yabisobanuye, abatinganyi ngo babona isura yabo nyayo iyo bifungiranye mu cyumba cyabo, bagera hanze bagakora uko bashoboye bakitwara nk’abantu basanzwe nyamara atari byo. Baba muri bagenzi babo bigunze kuko ntabwo baba bashaka ko umuntu badahuje abivumbura bityo akaba yamugirira nabi.
Mu Rwanda hasigaye hagaragara abahamya ko baryamana bahuje ibitsina, ni nyuma yaho umuhanzi uririmba Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka Nabonibo Albert atangarije Itangazamakuru ko aryamana n’abahungu bagenzi be ibintu bitakiriwe neza n’abantu batandukanye kuko bihabanye n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO