Ubukene n’agahinda Diamond yatewe na Davido ngo nibyo byamuhumuye amaso, Diamond guhura na Davido bwambere byatumye afata inguzanyo muri banki

Umuhanzi uri mubakunzwe cyane muri Tanzania, Diamond Platnumz yavuze agahinda yatewe n’umuhanzi Davido wo muri Nigeria n’igihombo uyu muhanzi yamusizemo.

Diamond yahamijeko guhura na Davido bwa mbere byamusabye kujya gufata inguzanyo muri banki zo muri Tanzania.

Diamond yahamijeko guhura na Davido bwa mbere byamusabye kujya gufata inguzanyo muri banki zo muri Tanzania.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Nairobi Magazine, ari nacyo IBYAMAMARE.com dukesha iyi nkuru, Diamond kuri Remix y’indirimbo yise “Number One” yakoranye na Davido.

Nubwo iyi ndirimbo yafunguriye amayira umuhanzi Diamond, ahamyako yamutwaye amafaranga menshi nawe atiyumvishaga.

Diamond Platnumz yavuze agahinda yatewe n’umuhanzi Davido wo muri Nigeria n’igihombo uyu muhanzi yamusizemo.

Diamond avugako yapanze umushinga wo gukorana indirimbo na Davido, yumva ko ari ibintu byoroshye, ngo yashatse abamuhuza n’uyu muhanzi ukunzwe muri Nigeria, guhura abigeraho ariko ngo umunsi wambere yahuye nawe amafaranga yose yari abitse yaraye ashize iryo joro kuburyo byamusabye kujya gufata inguzanyo kugirango basoze akazi kari kabahuje.

Diamond ati“Nagiye Lagos, narikumwe n’ikipe yanjye imfasha, tugezeyo ntabwo nahise mpura na Davido, nahuye n’ikipe ye imufasha, turaganira bambwira ibisabwa turabyemeranya”

Akomeza agira ati “umnsi wa mbere ntabwo nabonanye na Davido twabonaye ku munsi wa kabiri, tugihura byabaye ngombwa ko arinjye wishyura ibyo twakoresheje aho twari turi kwiyakirira, ya mafaranga yose nari nazanye tugiye gukoresha umushinga yahise ashirira ahongaho ntakoze n’akazi kanzanye, nibwo natangiye kwiyambaza inshuti n’abavandimwe binsaba ko mfata inguzanyo muri banki.”

Diamond avugako aticuza kugihombo yatewe na Davido ndetse nubukene yatewe niyi ndirimbo bakoranye

Diamond avugako aticuza kugihombo yatewe na Davido ndetse nubukene yatewe niyi ndirimbo bakoranye, avugako nawe byamuhaye inyungu kuko ariyo yamufunguriye amayira yatumye yunguka amafaranga yavuyemo ikigo cye gikomeye cya WCB

Diamond ahamyako iyi ndirimbo ariyo yamutwaye amafranga menshi mu ndirimbo zose amaze gukora.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE