Ubushinwa bwohereje itsinda ry’abaganga baje kuvura Coronavirus muri Afurika

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Itsinda ry’abaganga b’Abashinwa ryarangije kwerekeza ku ikubitiro mu bihugu bya Etiyopiya na Burkina Faso kugira ngo bashyigikire ingamba zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Umubare w’abo baganga wa nyawo nturamenyekana, ariko bahagurutse mu mujyi witwa Tianjin, mu Ntara ya Sichuan berekeza muri Afurika.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa yavuze ko bahagurutse mu gitondo cyo ku wa kane tariki 16 Mata 2020 berekeza muri ibyo bihugu.

Umuvugizi w’iyo Minisiteri Zhao Lijian, yagize ati: “Bazasangira ubunararibonye, batange inama mu bya tekinike mu gukumira icyorezo mu bihugu byombi bya Afurika, Ethiopia na Burkinafaso.”

Ethiopia na Burkinafaso bibaye ibihugu bitatu nyuma ya Nigeria na yo iherutse kuvuga ko iteganya kuzana abaganga 18 b’Abashinwa muri iki gihugu kugira ngo bafashe kurwanya coronavirus, ariko abaganga baho bavuze ko batishimiye ko Leta iha akazi abaganga b’abanyamahanga kandi hari umubare munini w’abaganga b’imbere mu gihugu bicaye nta kazi bafite bamwe bakaba bamaze n’iminsi bandikira Leta ngo bagire icyo bafasha mu gukorera ubushake muri ibi bihe, ariko Leta ikaba yaranze kubasubiza ahubwo igitsimbaraye ku kuzana abaganga bo mu Bushinwa.

Ishyirahamwe ry’ubuvuzi rya Nigeria ryagaragaje impungenge z’uko abaganga b’Abashinwa batazamenyera umuco cyangwa ibibazo byo muri Nigeria.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO