Uko Platini yahuye na Ingabire Olivia kugeza bakoze ubukwe, mubyo yirindaga harimo ko atagombaga gushaka umugore w’icyamamare kuko atabizera

Umuhanzi Platini P uherutse avuga ko atari gushaka umugore w’icyamamare nka we kuko atari kumufasha kubaka urugo rwe neza nk’uko abyifuza.

Tariki 27 Werurwe 2021 nibwo umuhanzi Nemeye Platini yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Ingabire Olivia.

Umuhanzi Platini P uherutse avuga ko atari gushaka umugore w’icyamamare nka we kuko atari kumufasha kubaka urugo rwe neza nk’uko abyifuza.

Tariki 06 Werurwe 2021 nibwo abantu benshi bamenye uyu mugore wa Platini, ubwo basezeranaga imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera.

Uretse inshuti ze za hafi nta wundi watekerezaga ko Platini ashobora gukora ubukwe vuba aha, dore ko nta n’uwari uzi umukobwa bakundana.

Mu Kiganiro yagiranye na KISS FM, Platini yavuze ko yabonye Ingabire Olivia akamubenguka, nyuma ashakisha uko yamugeraho biciye ku nshuti birangira amwereye urukundo.

Ati “ Namubonye ahantu mbwira umuntu ati uzampuze n’uyu muntu nabonye ari sawa numve ko twazahuza, birangira abinyemereye turahura.”

Ingabire Olivia ngo yari asanzwe azi Platini nk’umuhanzi ndetse yakundaga ibihangano bye.

Abajijwe impamvu atashatse umwe mu bakobwa b’ibyamamare baziranye, Platini yavuze ko bitari gukunda gushaka umuntu basanganywe.

“Aba-miss se nabashobora? Urumva ni ibyamamare kandi nanjye mba ndi guhiga kuba icyamamare ntabwo byari koroha.”

Tariki 27 Werurwe 2021 nibwo umuhanzi Nemeye Platini yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Ingabire Olivia.

Platini abantu benshi basigaye bita Baba, avuga ko yashakaga umuntu babana utaba mu Isi y’imyidagaduro kugira ngo amufashe mu iterambere rye.

Ati “Nifuzaga umuntu dushobora gutera ikiganiro ntikirambirane kubera ko turi guhuza mu mitekerereze. Nifuzaga umuntu uri mu mwuga utandukanye n’uwanjye kuko nari kuba niziritse ibitekerezo bikaguma bizenguruka ahantu hamwe. Nari nkeneye unshyira mu buzima bushya kuko we aba mu yindi si. Twe tuba mu Isi yo gutaha amajoro, yo kuyarara, nari nkeneye umuntu unshyira mu yindi Si, akampa indi myitwarire ntari mfite.”

Nyuma y’ukwezi gushize Platini ashize urugo, avuga ko agenda amenyera ndetse agenda yiga byinshi bitandukanye.

Uyu muhanzi uheruka gushyira hanze indirimbo yitwa Helene avuga ko nyuma ya Tour Du Rwanda azahita ashyira hanze indirimbo nshya.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE