Uko wakwambara imbere y’umukunzi wawe mugihe uri murugo

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Ni byiza kumenya uburyo witwara imbere yuwo mwashakanye, yaba muri mwenyine cyangwa igihe mufite abashyitsi mu rugo rwanyu. ni byiza cyane ariko kumenya uburyo ukwiye kwambara mu gihe uri hanze ndetse n’igihe uri mu rugo bikaba akarusho mu gihe uri kumwe n’umugabo wawe / umukunzi wawe.

Nkuko tubikesha urubuga rwa sexyconfidence, ngo uburyo wambaye biri mu bintu byibanze bikurura umugabo wawe bityo akishimira kuba muri kumwe murako kanya.

Hari abumva ko kwambara ukikwiza ari byiza ndetse bakumva ko ari kimwe mu biranga umubyeyi cyangwa umukobwa ufite umuco. ariko burya kwambara ukikwiza ngo bigira naho bigarukira kuko byaba bibabaje mu gihe wambaye ukikwiza uri kumwe n’umugabo wawe munzu.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko nkuko hari umwambaro wagenewe kwambarwa mu gihe ugiye mugikoni guteka, ni nako hari imyambaro wagakwiye kwambara mu gihe uri kumwe nuwo mwashakanye.

Samantha ni inzobere mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye aho yatangarije uru rubuga rwa sexyconfidence ko buretse kuba kwambara utwenda tugaragaza imiterere y’umubiri wawe byahindura imitekerereze y’umugabo n’undi wese muri kumwe, ngo ni kimwe mubyatuma uwo muri kumwe akubonamo ubwiza niyo bwaba budahari.

Iyi nzobere mubijyanye n’imibanire avuga ko umugore akwiye kumenya gutandukanye imyambaro yambara bitewe n’aho agiye cyangwa nabo ari kumwe nabo.

Samantha yagize ati:” Hari imyenda wambara uri kumwe n’umugabo wawe mwenyine, iyo wambara uri kumwe n’abandi bantu basanzwe (abashyitsi, n’abandi), iyo ukwiye kwambara mu gihe uri kumwe n’abana bakiri bato, iyo ukwiye kwambara mu gihe usohokanye n’umukunzi wawe mugiye kuruhuka (mu kinyarwanda cy’ubu benshi bita kuryoshya) ndetse ukagira n’imyenda ukwiye kwambara mu gihe ugiye gusenga cyangwa gusura abantu bakuze (kwa nyirabuke n’ahandi wasanga abasaza n’abakecuru)”.

Iyi myambaro yose ariko, Samantha avuga ko ukwiye kuyirutisha umwambaro wambara uri kumwe n’umugabo wawe mugihe muba muri mwenyine kuko ariwo mwenda utuma uwo muri kumwe ahindura ibitekerezo no kuba akwiyumvamo birushijeho.

Iyi nzobere yakanguriye abagore bafite abagabo ko bajya bazirikana kwirekura mu myambarire mu gihe bari kumwe n’abo bashakanye kandi ibi bigakorwa niyo ntagahunda yo gukora imibonano mpuzabitsina yaba ihari.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO