Ukraine: Abasirikari 2 bari kurugambaga bakoze ubukwe ngo hatazagira upfa badasezeranye kubana akaramata(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abasirikare babiri bo muri Ukraine bari ku rugamba igihugu cyabo gihanganyemo n’u Burusiya, bashyingiwe, bakorerwa ibirori byihariye na bagenzi babo barufatanyije.

Muri ibi birori, bagenzi babo bari bambaye impuzankano y’igisirikare, babataramiye ndetse banabatunganyiriza ibyo kurya, nko mu bukwe busanzwe.

Abasirikare babiri bo muri Ukraine bari ku rugamba igihugu cyabo gihanganyemo n’u Burusiya,

Hagaragaye abasirikare babiri bafashe inshingano y’ubupadiri, basezeranya aba bakunzi, bifashishije amagambo akoreshwa muri Kiliziya Gatolika, banakora indi migenzo bijyana.

Umukwe, Valerii Filimonov, muri videwo ya The Srait Times yumvikana agira ati: “Twafashe icyemezo cyo gusezerana kubera ko turi mu bihe bikomeye, kandi nta wamenya ikizaba ejo. Ni yo mpamvu byari ngombwa ko bikorwa byihuse.”

Umugeni, Lesia Ivashchenko na we ati: “Tugomba kuba muri ibi bihe. Abantu benshi barabivuga ariko abake babasha kubaho hashingiwe kuri iri tegeko. Kugira ngo dukomeze twiyumvemo inshingano, dukeneye kuba muri ibi bihe, tunagira icyizere cy’ibyiza. Tugomba gukora ibishoboka byose mu buzima.”

Uyu mugeni yasobanuye ko mu by’ukuri we na Filimonov batari barateganyije gukorera ubukwe ku rugamba, cyane ko kandi mbere yo kurujyamo nta na gito bari baruziho, keretse ibyo bumvanaga abantu.

Ngo ariko bamaze kurugeramo, barasobanukiwe, bigira inama yo gushyingirwa bakiriho kandi bemeza ko iki gikorwa cyabongereye imbaraga kuri uru rugamba.

Hagaragaye abasirikare babiri bafashe inshingano y’ubupadiri, basezeranya aba bakunzi, bifashishije amagambo akoreshwa muri Kiliziya Gatolika

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO