Umu slayqueen wari umaze iminsi akunzwe cyane kuri instagram, yakatiwe igifungo azira kugaragaza amafoto ye arikumwe n’umwana we bambaye ubusa, yireggura avugako Cardi B abikora ntagire icyo bamutwara

Rosemond Brown azwi cyane ku izina rya Akuapem Poloo Dey yakatiwe igifungo nyuma yuko agaragaje amafoto ye yambaye ubusa arikumwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka 7.

Uyu mugore uri muba slyaqueen bagezweho cyane muri Ghana, yari amaze iminsi agaragaza amafoto yambaye ubusa, akabikora akenshi agamije gukurura abagabo bo muri iki gihugu n’abanyamahanga bahagenda.

Yakatiwe igifungo azira kugaragaza amafoto yambaye ubusa arikumwe n’umwana we

Kwambara, ubusa uyu mukobwa byari bisa naho bimaze kumuhira, kuko yagendaga mu modoka zihenze ndetse akaba no munzu ihenze kandi bizwi ko ntakandi kazi agira uretse gukina filime no kwigaragaza kumbuga.

Kuwa Gatatu, taliki ya 14 Mata 2021, nibwo uyu mugore yagejejwe imbere y’urukiko, ashinjwa ibyaha bitatu, harimo kwiyandarika, gukwirakwiza ibiteye isoni no guhohotera umwana we kuko hari amashusho yamugaragaje bose bambaye ubusa.

Uyu mugore ni umwe mubagezweho kumbuga nkoranyamba muri Ghana

Uyu mukobwa wagejejwe murukiko afite n’umwunganira mu mategeko, ibi byaha byose arabyemerera, ariko akisobanura avugako atari amakosa kuko ngo ibyo yakoze bisanzwe bikorwa n’abantu bibyamamare barimo n’umunyamerika kazi Cardi B.

Urukiko rw’akarere ka Accra muri Ghana rwahise rukatira Rosemond Brown igifungo cy’amezi atatu kubera kuvuga ko yashyizeho ifoto yambaye ubusa ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka 7 ku mbuga nkoranyambaga.

Rosemond Brown igifungo cy’amezi atatu kubera kuvuga ko yashyizeho ifoto yambaye ubusa ari kumwe n’umuhungu we w’imyaka 7 ku mbuga nkoranyambaga.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE