Umubyeyi wa Diamond yavuzeko Tanasha Donna, atari umugore uberanye n’umuhungu we amugira inama yo gukomeza gushakisha kugeza abonye uwo baberanye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Naseeb Abdul [Diamond Platnumz]umwe mubahanzi bakunzwe cyane mugihugu cya Tanzania yagiriwe inama n’umubyeyi we ko yakomeza agashakisha umugore kugeza abonye uwo baberanye.

Naseeb Abdul djuma, Se w’umuhanzi Diamond, yatangaje ko atigeze yishimira nagato, Tanasha Donna, umukobwa wo mugihugu cya Kenya, uherutse kubyarana na Diamond umwana bise “Naseeb Junior”

Tanasha, Diamond n’umwana wabo

Uyu musaza ubyara Diamond yahamijeko mubagore n’abakobwa bose, umuhungu we yagiye akundana nabo cyangwa se mubo babyaranye nta numwe arareba ngo abone ko ajyanye n’umuhungu we.

Papa wa Diamond ahamyako umuhungu we afite igikundiro kidasanzwe kuburyo abona umugore wabana nawe atari umugore ubonetse wese

Ati “Ntabwo ndabona umugore uberanye n’umuhungu wanjye, nibiba ngombwa nzamufasha guhitamo, murebere umubereye.”

Diamond Platnumz, ni umwe mubahanzi bakunze kugaragara cyane mu nkuru zijyanye n’urukundo kandi uwo bakundanye wese batandukana amuteye inda.

Diamond, ubu amaze kubyarana n’abagore batatu harimo, Zari wo mugihugu cya Uganda, bafitanye abana 2, Hamissa Mobeto wo muri Tanzania, bafitanye umwana umwe na Tanasha Dona wo muri Kenya barikumwe ubu nawe bafitanye umwana baherutse kubyara.

Tanasha Donna na Diamond byari byatangajwe ko bazakora ubukwe bakabana kumugaragaro ku munsi w’abakundana mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, ariko byarangiye ubukwe butabaye ndetse ntibigeze bongera gutangaza niba buzabaho.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE