Umubyeyi wa Miss Umunyana Shanitah yitabye Imana

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Capt (Rtd) Seka Steven, akaba yari se wa Miss Umunyana Shanita.

Uyu mubyeyi yitabye Imana mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ari naho yari amaze iminsi arwariye.

Uyu Seka Steven yabaye mu ngabo z’u Rwanda (RDF), akaba yaranabaye umuyobozi wa Sosiyete ya ‘Kigali Veterans Cooperative Society’ ikora ibikorwa byo kwishyuza amahoro y’aho imodoka zihagarara/parikingi.

Miss Umunyana Shanita yabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2018, muri uyu mwaka yanaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa 2018 ndetse abasha kwegukana ibihembo bitatu. 

Muri 2019 yegukanye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 bimuhesha no guserukira u Rwanda muri Poland mu irushanwa rya Miss Supranational yahuriyemo n’abakobwa 80 bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

1 IGITEKEREZO