Umugabo ari mugahinda gakomeye, umugore we yitabye Imana nyuma y’iminsi 12 bakoze ubukwe.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umugore witwa Mercy Iliya witabye Imana nyuma y’iminsi 12 gusa akoze ubukwe n’umugabo we.

Umugabo witwa Jesse Amos Tafida akaba n’umunyamakuru wa TVC ikorera mu gace ka Maiduguri mu gihugu cya Nigeria ari mu ghinda ko kubura umugore we witwa Mercy Iliya witabye Imana nyuma y’iminsi cumi n’ibiri gusa bakoze ubukwe.

Mercy Iliya witabye Imana nyuma y’iminsi 12 gusa akoze ubukwe n’umugabo we.

Ku wa gatandatu, tariki 30 Mata nibwo abashakanye bakoze ibirori by’ubukwe bwabo aho bwabereye i Maiduguri, muri Leta ya Borno.

Ni inkuru yateye benshi agahinda, byatumye zimwe mu nshuti zabo za hafi ndetse n’abagize umuryango bagiye ku mbuga nkoranyambaga kugaragaraza akababaro batewe nuko uwari umugeni utakiri mu bazima.

Aho uwitwa Hamza yagiye akavuga ko bibabaje kubona uburyo uyu mugabo asigiwe agahinda ko kubura uwari umugore we bari bagiye kubana ubuziraherezo ariko akitaba Imana ntibyemere.

Abantu benshi bakomeje gushengurwa n’urupfu rw’uyu mugore

Mu gahinda kenshi umugabo yanditse amagambo agira ati: “Mbega ubuzima … Mercy Amarya ..ubu rero uragiye nyuma y’iminsi 12 twizihije ubukwe bwawe … Nibajije ibibazo 1000 ariko sinashoboye kubibonera igisubizo cyabyo. Jesse babana Imana iguhumuriza kandi iguhe umutima wo kwihanganira ibi twabuze. Ndacyatangaye !!!! Ubugingo bwawe buruhukire mu mahoro Mercy. Amarya wacu wagiye’’.

Nyakwigendera Mercy Iliya witabye Imana ntihatangajwe icyamwishe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO