Umugabo w’umucuruzi yazanye imashini ihinga, asenya inzu nziza cyane yari yarubakiye umukunzi we wamubenze habura iminsi mike ngo babane(Amafoto)

Ni inkuru yavugishije abantu benshi kumbuga nkoranyambaga, aho imashini yifashishwa mugukora imihanga yagaragaye irigusenya inzu nziza cyane, iherere i Pretoria muri Afurika y’epfo.

Iyi nzu ubwo yasenywaga yari ihagarikiwe n’umugabo w’umukire muri iki gihugu avugako ari guhombya amafaranga yaruhiye imyaka myinshi kubera ubuhemu yakorewe n’umukobwa bendaga gukora ubukwe.

Ubwo uyu mukobwa yageraga ahari hubatse inzu ye yerekana ibyamubayeho

Mu nkuru IBYAMAMARE.com, dukesha ikinyamakuru PritoNews, bavugako icyateye uyu mugabo gushyira hasi iyi nzu yari amaze igihe gito yubatse, yabitewe nuko umukunzi we yamwanze nyamara yari amaze kumwuzuriza inzu y’umutamenwa.

Uyu mugabo yavuzeko inzu yayubatse mu mafaranga ye gusa ngo ikibanza cyari icy’umukobwa akaba yahisemo kuyisenya ngo nawe aziyubakire iye nuwo bazana.

Yari inzu nziza cyane yubatse mugace gatuyemo abakire

Nkuko amakuru akomeza abivuga, uyu mugabo witwa Msusizu Maanji ngo niwe warihiye amashuri, uyu mukobwa wari usanzwe ari n’umwarimu kazi akaba ari nawe wagize uruhare ngo abone akazi, umugabo yafashwe n’uburakari ubwo uyu mukobwa yafataga umwanzuro agasaba umugabo ko batandukana kuko ngo umugabo ashaje kurusha umukobwa.

Umukire yazanye imashini nini cyane izi zifashishwa mugusenya maze inzu ayishyira hasi

Abazi uyu mukobwa bavugako, yaba ari gutegura ubukwe mu ibanga akaba ariyo yabaye intandaro yo gushaka gutandukana n’uyu mugabo bari bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE

1 IGITEKEREZO