Umugabo yagaragaje umunezero udasanzwe ubwo yerekanaga abakobwa 6 yateye inda none bose bakaba babyariye icyarimwe(REBA AMAFOTO)

Pretti Mike,umugabo wo mugihugu cya Nigeria utuye mu mujyi wa Lagos, yagaragaje umunezero udasanzwe ubwo yerekanaga abakobwa 6 yateye inda none bakaba babyariye icyarimwe.

Mike, usanzwe ari umukinnyi wa filme muminsi ishize nibwo yari yagaragaje aba bakobwa batwite inda nkuru avugako yabatereye inda icyarimwe.

Yagaragaje aba bagore bwambere ubwo bari batwite bakuriwe

Uyu mugabo yongeye kugaragaza aba bakobwa bose, bafite abana 6 bamubyariye ahamyako bose babyaye neza, ubu ntakibazo bafite kandi akaba yishimira ko yabatereye inda icyarimwe none bakaba baranabyariye igihe kimwe.

Mubutumwa yageneye abakunzi be, Mike yavuzeko yishimiye abana 6 yabyaye harimo abahungu 4 n’abakobwa 2.

Mike yagize ati “Umunsi mwiza wa Demokarasi, turasenga, turizera ndetse dukomeza gushaka ejo heza, ntitubikorera ubu ahubwo tubikorera ejo heza h’abana bacu n’abazadukomokaho….”

Yakomeje agira ati “Nabyaye abahungu 4 n’abakobwa 2, abana n’aba Nyina bitaweho kandi bameze neza, bose mbakunda bingana mberetse isi”

Mubutumwa yageneye abakunzi be, Mike yavuzeko yishimiye abana 6 yabyaye harimo abahungu 4 n’abakobwa 2.

Aba bana yahise abita amazina aho uwambere yitwa “Ebuka,Yomi,Bayo,Chioma,Rukayat na Micheal Jr.

Uyu mugabo yatangaje benshi mubakoresha imbuga nkoranyambaga aho bamwe akigaragaza yateye inda abakobwa 6 benshi babifataga nk’imikino ariko ubu bamwe baje kwemera ko ari ukuri ndetse batangira kumuha impundu bamwifuriza ibyiza.

Aba bagore bose bivugwako abana nabo ndetse ngo abaha umwanya ungana, yaba mukurarana nabo ndetse iyo agiye mubirori bose ajyana nabo kuko bwambere yagaragaye arikumwe nabo batwite ubwo bari batashye ubukwe bw’inshuti ye.

Aba bana yahise abita amazina aho uwambere yitwa “Ebuka,Yomi,Bayo,Chioma,Rukayat na Micheal Jr.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE