Umugabo yishe umugore we w’imyaka 24, bari bafitanye umwana umwe, amuziza umutumwa bw’urukundo yandikiranaga na Se n’amafoto ye yahozaga muri telefone, yakekaga ko bajya basambana

Evans Karani w’imyaka 38, umucuruzi utuye i Juja, mu Ntara ya Kiambu mugihugu cya Kenya, yafashwe na Polisi yo muri iki gihugu azira kwica, umugore we w’imyaka 24 y’amavuko bari bafitanye umwana umwe.

Bivugwako, uyu mugabo yishe umukunzi we mu ijoro ryo kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, akamwica amunize akamujugunya mu ishyamba aho yashakaga ko ibisimba bimurya ntibazamenye aho yarengeye.

Uyu mugabo mbere yo kwica umugore yabanje kumusohokana amushukashuka kugirango aze kubona uko amukuramo umwuka

Karani ukora ubucuruzi bwo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Nairobi yari amaze imyaka igera kuri ine akundana na Catherine Nyokabi w’imyaka 24 bari bafitanye umwana umwe.

Karani na Catherine Nyokabi bari bamaze igihe batabana mu nzu, aho uyu mugabo yazizaga uyu mugore amafoto n’ubutumwa bugufi burimo amagambo y’urukundo, uyu mugore yandikiranaga na Se umubyara, ibi bikaba byaratumye uyu mugabo akekako umugore we yaba asambana n’uyu mugabo wamubyariye umukobwa.

Uyu mugabo, ubwo yabazwaga icyamuteye, kwica uwo babyaranye, yahamijeko yabitewe n’umujinya ko, hari amafoto umugore we yari afite muri telefone ye, ya Se akamusaba kuyasiba ariko umugore akabyanga.

Uyu mugore ubwo yangaga gusiba amafoto ngo nibwo intonganya zatangiye nuko umugore yahukanira iwabo, umugabo avugako nyuma yaje guhamagara umugore ngo biyunge, ariko abimubwira yamaze gufata umwanzuro ko agomba guhita amwica akishakira undi mugore.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE