Umugabo yiyambitse nka Polisi yica abantu bagera kuri 16 abarashe harimo n’umupolisikazi warutabaye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Muri Canada mu gace ka Nova Scotia, Umugabo wari wambaye nk’abapolisi yishe abantu bagera kuri 16 abarashe, muri bo harimo n’umupolisikazi.

Ni igitero cyamaze amasaha 12 cyarangiye uyu mugabo nawe ari guhigwa ndetse apfuye.

Abatuye mu gace k’icyaro kitwa Portapique bahise basabwa kwikingirana mu nzu zabo ubwo uyu mugabo yari atangiye ubu bugizi bwa nabi kuwa gatandatu.

Yagiye arasa abantu ahantu hatandukanye muri Nova Scotia, kugeza ubu abategetsi ntibaramenya neza umubare w’abo yishe bose nk’uko polisi yabitangaje ejo ku cyumweru.

Ivuga ko abo yishe n’inkomere bashobora kwiyongera.

Umupolisikazi Heidi Stevenson wari umaze imyaka 23 mu gipolisi ari mu bishwe n’uyu mugabo.

Uwungirije uyobora polisi ya Noca Scotia yatangaje kuri Facebook ko “Heidi yagiye gutabara nyuma ya telephone itabaza akagwa ku kazi ke arengera abantu akorera”.

Uyu mupolisi yatangaje ko hari abana babiri bapfushije nyina na se abura umugore we. Ko hari ababyeyi yiciye umukobwa wabo, abandi benshi bakabura inshuti n’abavandimwe.

Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau yatangaje ibyabaye nk’ibintu “biteye ubwoba cyane”.

Polisi ya Nova Scotia yatangaje kuri twitter ko ukekwa ari umugabo witwa Gabriel Wortman w’imyaka 51.

Ko atari umupolisi muri aka gace ariko “ashobora kuba yari yambaye imyenda y’igipolisi” cyo muri aka gace.

Banditse bati: “Ikintu kimwe gusa nicyo cyatandukanyaga imodoka ye n’iza polisi zisanzwe, umubare uyiranga. Yari ifite umubare 28B11”.

Nyuma ariko uyu mugabo yahinduye imodoka ajya mu yindi ya Chevrolet nk’uko polisi ibivuga.

Gusa polisi ntiyatangaje uburyo uyu mugabo yapfuyemo.

Kwica abantu benshi barashwe bibaho gacyeya muri Canada, aho amategeko yo gutunga imbunda muri rubanda akomeye kurusha mu baturanyi muri Amerika.

Mu 2019, abana babiri bemeye ko barashe bakica abantu batatu barimo umugabo n’umugore bo muri Australia bari baje mu biruhuko mu ntara ya British Columbia.

Mu 1989, kurasa abantu muri kaminuza muri Quebec byaguyemo ab’igitsina gore 14 nyuma y’uko uwabishe abanje gusohora abagabo bose mu ishuri akarasa abagore gusa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE