Umuganga witaga kubarwayi ba Coronavirus, yagaragaye avura yambaye ubusa imbere y’abarwayi, yahise yirukanwa

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umuforomo wo mu Burusiya witwa Nadia yafashwe amafoto n’umurwayi yambaye ikanzu ibonerana, imyenda ye y’imbere iri kugaragara, bituma ahagarikwa ku kazi.

Nadia w’imyaka 23 yahagaritswe ku Bitaro Bikuru bya Tula aho yakoraga, ashinjwa kugaragaza imyambarire itandukanye n’iya kiganga nk’uko The Tula Pressa yabitangaje.

Uwo mukobwa yari mu kazi ko kuvura abarwaye Coronavirus, aza kwambara imyambaro y’ubwirinzi yagenewe abaganga mu kwikingira iki cyorezo, gusa yayambariye ku myambaro y’imbere gusa.

Umuforomo wo mu Burusiya witwa Nadia yafashwe amafoto n’umurwayi yambaye ikanzu ibonerana

Nyuma yo gusakara kw’ayo mafoto yafashwe n’abarwayi yitagaho, ubuyobozi bw’ibitaro yakoragamo bwahise bumuhagarika ku kazi.

Icyemezo cyo kumuhagarika nticyishimiwe n’abaganga b’Abarusiya n’abanyapolitiki batandukanye.

Vitaly Valentinovich Milonov uri mu banyapolitiki bakomeye mu Burusiya ni umwe mu bagaragaje ko batishimiye icyemezo cyafatiwe uyu mukobwa.

Yagize ati “Ndumva nta kintu na kimwe cyatuma uyu mukobwa ahagarikwa ku kazi ke.”

Iyi foto yavugishije benshi kumbugankoranyambaga

Valery Kapnin ufite izina rikomeye kubera gukoresha internet yavuze ko uwo muforomo adakwiye guhanwa.

Ati “Kuki wahana uwo muforomo? Mukwiye kumuhemba. Kubona iyi myambarire, nta muntu ukeneye gupfa.’’

Nadia yabwiye abayobozi be atari azi ko umwenda we w’imbere uri kugaragara ndetse ko yari ashyushye cyane ku buryo atari koroherwa no kwambara ikanzu isanzwe ihereye ku mutwe ikagera ku mano.

Dr. Anastasia Vasilyeva ukuriye itsinda ry’abaganga yavuze ko bagiye gufasha Nadia ku bihano yafatiwe.

Mu Burusiya hamaze kuboneka abantu ibihumbi 468 banduye Coronavirus, muri bo ibihumbi 227 barayikize mu gihe 5 859 yabahitanye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO