Umugore wa Ruder Boy wahoze mu itsinda rya P-square, Nyuma yo kwaka gatanya n’umugabo we bari bamaranye imyaka 17 mu munyenga w’urukundo arashaka ko azajya amuhemba arenga miliyoni 15 buri kwezi.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Anita Okoye, umugore w’icyamamare mu muziki Paul Okoye, wamamaye mu itsinda rya P-square ubwo yaririmbanaga n’impanga ye Peter Okoye, uyu mugore nyuma yo kwaka gatanya, arashaka ko uyu mugabo azajya amuhemba ibihumbi 15,000 by’amadorali buri kwezi arenga miliyoni 15 mu mafaranga y’u Rwanda.⁣


Ibi ni bimwe mubikubiye mu nyandiko yaka gatanya uyu mugore yatanze murukiko rwisumbuye rwa Abuja muri Nigeria.

uyu mugore nyuma yo kwaka gatanya, arashaka ko mugabo we azajya amuhemba ibihumbi 15,000 by’amadorali buri kwezi arenga miliyoni 15 mu mafaranga y’u Rwanda.⁣

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Pulse cyandikirwa muri Nigeria, akaba ari nacyo IBYAMAMARE.com dukesha aya makuru.

Muri iyi baruwa uyu mugore yahaye urukiko asaba gatanya yagize ati “Nkeneye kujya nishyurwa buri kwezi amafaranga angana na $ 15.000.00 (US $) ku mibereho yanjye muri rusange, uburezi n’ubuzima bw’abana batatu, bari mu mashuri muri leta zunze ubumwe za Amerika kugeza bafite imyaka y’ubukure.”

Amakuru y’itandukana rya Anita Okoye na Paul Okoye yamenyekanye kuwa Gatanu, taliki 20 Kanama 2021.

Anita Okoye niwe wandikiye urikiko asaba ko yatandukana n’umugabo we nkuko bigaragara mu nyandiko zagiye hanze asaba gatanya ndetse muri iyi nyandiko agira inama umugabo we kwemera ibyo amusaba kuko ngo yari arambiwe kubana nawe.

Amakuru y’itandukana ry’aba bombi yabanje kuvugwa cyane muri Mata uyu mwaka ubwo Anita yerekezaga muri Amerika hamwe n’abana be Batatu.

Anita na Paul babyaye umwana wabo wambere w’umuhungu bise Andre, muri 2017 bakiriye abana b’impanga bise Nadia na Nathan.

Anita na Paul bakundanye mugihe cyabo cy’ubuto, ubwo bose bigaga muri Kaminuza, bakundanye imyaka 10, bakora ubukwe muri 2014, bari bamaze imyaka 7 babana nk’umugore n’umugabo.

Anita na Paul babyaye umwana wabo wambere w’umuhungu bise Andre, muri 2017 bakiriye abana b’impanga bise Nadia na Nathan.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO