Umugore w’abana 5 yakoresheje ikirori kidasanzwe yishimira gatanya yawe n’umugabo bari bamaranye imyaka 10(REBA Amafoto)

Mugihe tumenyereye, ibirori by’isabukuru y’amavuko, ibirori bya Bridal Shower, ibya Baby Shower, abantu benshi batunguwe no kubona ikirori gisa naho ari gishya mu maso yabo aho umugore yakoresheje ikirori kidasanzwe yise “Divorce Party”

Uyu mugore wo mugihugu cya Nigeria, yari amaranye n’umugabo we imyaka 10, bari bafitanye abana 5 harimo abakobwa 4 n’umuhungu umwe.

Uyu mugore wo mugihugu cya Nigeria, yari amaranye n’umugabo we imyaka 10, bari bafitanye abana 5 harimo abakobwa 4 n’umuhungu umwe.

Uyu mugore yateguye iki kirori yishimirako yahawe gatanya, yari amaze imyaka 2 ashakisha.

Wabonaga ari ikirori gihenze cyane nk’ibindi birori bitegurwa n’abafite amafaranga menshi, yari yatumiyemo inshuti ze n’abavandimwe biganjemo abagore n’abakobwa, hari ibyo kurya ibyo kunywa, hatatswe bidasanzwe ndetse hari n’umutsima w’ibyishimo wari wanditseho amagambo agira ati “Divorced” yawukase awusangira n’abatashye iki kirori.

Amagambo yagaragara ku mitako yari itanse ahabereye iki kirori wabonaga ari amagambo ari mururimi rw’icyongereza yose agaragaza ibyishimo byuko yatandukanye n’umugabo we, harimo ahanditse ngo “Divorced at last”, “bye Felicia”“I do, I did, I’m done”,

Uyu mugore yateguye iki kirori yishimirako yahawe gatanya, yari amaze imyaka 2 ashakisha.

Mu kiganiro uyu mugore yagiranye n’ikinyamakuru Naija Post, ari nacyo IBYAMAMARe.com dukesha iyi nkuru, uyu mugore yavuzeko ari umunezero kuri we kuko akize igisebe ngo yari amaze imyaka 10 arwaye

Yagize ati “Nubwo twari dufitanye abana 5, ariko mu myaka 10 tumaranye sinigeze nishima, nakize igise maranye imyaka myinshi niyo mpamvu ubona nishimye bidasanzwe.”

Uyu mugore yavuzeko umugabo we yamuhozaga ku nkeke, amukubita ndetse amukorera n’ibindi bikorwa we yita ibyakinyamaswa, avugako gukoresha iki kirori kwari ukugirango abimburire abandi bagore bafite agahinda nka ke kujya bishima mugihe bavuye mugahinda nkako yari amazemo imyaka 10.

Ati “Bye Felicia” niwe wari umugabo we
Yatumiye abagore n’abakobwa b’inshuti ze baza babyambariye
Ati “Final Divorced”

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE