Umugore wari umaze imyaka 30 adaca inzara, akomeje gutangaza benshi, yaziciye zishyirwa munzu ndanga mateka kugirango bamukerarugendo bajye bazisura(Amafoto)

Ayanna Williams, umugore wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri leta ya Texas, yaciye agahigo ko kugira inzara ndende cyane kurusha abandi, uyu mugore yari amaze imyaka 30 yose adaca inzara kuburyo byatumaga arangarirwa na benshi.

Ayanna Williams akaba yarateretse inzara igihe kingana n’imyaka 30 atazica mu gihe ubusanzwe ntawubasha kuzimarana umwaka atarazica, nyamara we yazimaranye imyaka 30 azitereka ndetse anazifata nk’umutungo ukomeye.

Ayanna Williams akaba yarateretse inzara igihe kingana n’imyaka 30 atazica

Ayanna Williams akaba yemeye guca inzara ze nyuma y’imyaka 30 azitunze atazikoraho. Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu mugore yaziciye maze zihita zishyirwa mu nzu ndagamurage (Museum) iherereye mu gace ka Orlando yitwa Ripley’s Believe It Or Not kugirango bamukerarugendo bajye baza kuzisura.

Inzu ndagamurage ya Ripley’s Believe It Or Not izwiho kuba ariyo ‘Musee’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishyirwamo ibintu bitangaje cyane abantu bakoze. Inzara za Ayanna Williams zikaba zashyizwe muri iyo ‘Musee’ nk’inzara zaciye agahigo ko kumara imyaka 30 zidacibwa.

Yashyizwe mugitabo cy’abaciye uduhigo

Ayanna Williams akaba atari ubwa mbere atunguye imbaga nyamwinshi kuko mu mwaka wa 2012 yagaragaye mu kiganiro kinyura kuri Televiziyo mpuzamahanga ya TLC, cyitwa ‘My Strange Addiction’ cyerekana abantu babaswe no gukora ibintu bitangaje ku buryo nabo ubwabo batazi ikibibatera cyangwa ngo babihagarike kuko biba byarabaye nk’uburwayi (Addiction).

Mu mwaka wa 2017 Ayanna Williams yaciye agahigo k’umuntu utunze inzara ndende ku isi mu marushanwa mpuzamahanga ya Guiness World Records. Izi nzara za Ayanna Williams zari zimaze guca uduhigo twinshi kuri ubu zashyizwe muri Musee ya Ripley’s Believe It Or Not nk’inzara ndende ku isi zimaze imyaka 30 zitacibwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE