Umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko yatunguye abantu banyuraga mu mujyi ubwo yagaragaraga afashe icyapa kiriho amagambo agaragaza ko ashaka umugabo ndetse handitseho nibyo uwo mugabo agomba kuba yujuje.
Lucy Jemutai aba mubonye, wabonaga yambaye neza cyane, yaje yabyiteguye yageraga ahari abantu benshi agahagarara umubajije akamusubiza.


Iki cyapa cyari cyanditseho amagambo agira ati“Ubuke bw’abagabo : Ndashaka umugbao ufite gahunda, Imico niyi ikurikira: nta myaka ntarengwa yemewe, ntagomba kuba umukire kandi ntagomba kuba mwiza. Nyamuneka, fasha mushiki wawe. “
Ibi byabereye i Eldoret, Intara ya Uasin Gishu mugihugu cya Kenya.
Uyu mukobwa ukiri muto, amafoto ye yahise akwirakwiza kumbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru bitandukanye muri iki gihugu, batangarira numukobwa w’ikizungerezi wavuye iwaho akajya mu mujyi afite icyapa gishakisha uwo bazubakana.
Mu masaha 24 gusa, Lucy yari amaze kubona abagabo barenga 200 bamusaba kumubera umugabo banyuze kumbuga nkoranyamba ze n’ubutumwa bugufi kuri telefone bifashishishije numero yari yatanze.


Ubwo yaganiraga n’ikinyamauru The Standard cyo muri Kenya, Lucy Jemutai yavuzeko ibi yabikoze agamije gusetsa kuko ngo nubwo yagaragaye afite iki cyapa ntabwo ibyo yakoze yari abihagazeho yashakaga kureba imyitwarire y’abagabo.
Ati: “Mubitekerezo byanjye, binyuze mu gusetsa, navugaga mu izina ry’abagore benshi, bifuza kuba mu mibanire ihamye, ariko ntibabishobora kubera impamvu imwe cyangwa indi. Icyo nashakaga kubabwira mumagambo make nuko, ‘nibyiza kubaza abagabo hanze. Reka twemere gukundana n’imigenzo mishya ‘, ”
Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa Kabiri mubijyanye n’itangazamakuru yavuze ko igihe amashusho yagaragaye kuri ecran ya terefone zigendanwa z’ababyeyi be, baramuhamagaye, bashaka ibisobanuro.
Ati: “Barambajije bati: ‘kwiheba [ku mugabo] byageze kuri urwo rwego’?” Nababwiye ko ari kimwe mu bice byanjye byo gusetsa. ”
Nyuma nimugoroba, indi shusho ya Jemutai hamwe numugabo utaramenyekana yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yongera kuvuga ko kuri iyi nshuro avuga ko yabonye umukunzi.
“Ababyeyi banjye bongeye kumpamagara, bambaza niba uwo mugabo azambera uwo twashakanye. Nababwiye nti ‘oya’. ”.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook