Umugore w’imyaka 90 abaye uwa mbere uhawe urukingo rwa Covid-19 

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukecuru w’imyaka 90 yabaye umuntu wa mbere wahawe urukingo rwa Coronavirus mu Bwongereza, nyuma y’iminsi mike icyo gihugu cyemeye gutangira gukoresha urukingo rwakozwe n’ibigo birimo Pfizer na BioNTech.

Uwo mukecuru witwa Margaret Keenan, uzuzuza imyaka 91 mu cyumweru gitaha, yavuze ko urwo rukingo ariyo mpano nyamukuru abonye ku isabukuru ye y’amavuko.

Umukecuru w’imyaka 90 yabaye umuntu wa mbere wahawe urukingo rwa Coronavirus mu Bwongereza

Yagize ati “Ndumva ari ishema kuba ari njye wa mbere ukingiwe Covid-19, niyo mpano ya kare ku isabukuru yanjye kuko ubu bisobanuye ko ngiye kumara ikindi gihe kinini ndi kumwe n’inshuti zanjye mu mpera z’umwaka nyuma y’igihe kigera ku mwaka ndi njyenyine.”

Ni uwa mbere wahawe urukingo, mu nkingo 800 000 u Bwongereza bwahawe zizifashishwa mu gukingira abaturage babwo icyorezo cya Coronavirus. Biteganyijwe ko uku kwezi kuzajya gushira habonetse izindi nkingo zigera kuri miliyoni enye.

Mu bantu b’ibanze bagiye gukingirwa mu Bwongereza harimo abafite imyaka igeze kuri 80 ndetse n’abakozi b’ingenzi mu nzego z’ubuzima.

U Bwongereza nicyo gihugu cya mbere gitangiye gukoresha urukingo rwa Pfizer. Mu cyumweru gishize nibwo cyemeje ko rutangira gukoreshwa.

Nubwo inkingo ibihumbi 800 arizo zamaze kuboneka, u Bwongereza bwasabye izigera kuri miliyoni 40 zigenewe abantu miliyoni 20 kuko nibura umwe azajya aruhabwa kabiri.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO