i Pritoria muri Afurika y’epfo, abacungagereza batunguwe no kubona umucunga gereza mugenzi wabo w’umugore ari gusambana n’umugabo ufungiye muri gereza ya Ncome Correctional Centre, KwaZulu-Natal Region.
Ni amashusho yafashwe na Camera, agaragaza umugore w’umucungagereza uri mubakomeye muri iyi gereza akora imibonano mpuzabitisina n’umugabo uhafungiwe.


Ishami rishinzwe serivisi zishinzwe ubugororangingo ryatangaje ko biteye isoni nyuma yo kubona amashusho kuri interineti yerekana umupolisi w’umugore akora imibonano mpuzabitsina n’umugororwa.
Mu magambo ye, umuvugizi w’ishami ry’iki kigo byabereyemo, Singabakho Nxumalo mu yagize ati: “Amashusho yerekana ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina bivugwa hagati y’umuyobozi n’umugororwa wo mu kigo ngororamuco cya Ncome, mu karere ka KwaZulu-Natal, byatumye ishami rishinzwe imfungwa n’abagororwa rigira ubwoba n’ikimwaro, isoni ndetse no kwibaza”.
Akomeza agita ati: “Ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina hagati y’abagororwa n’abashinzwe amagereza ni ibintu biteye isoni bidashobora na rimwe kubabarirwa ku bayobozi bacu.” Nxumalo yavuze ko ushinzwe amagereza azakurikiranwa na disipulini kandi hanafatwa ingamba ku mfungwa.
Asoza agira ati: “Biteganijwe ko abashinzwe amagereza bubahiriza amahame mbwirizamuco, kandi ibikorwa by’agasuzuguro by’imibonano mpuzabitsina n’abagororwa ntibizigera byihanganirwa.”
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook