Umugore w’umwe mubakinnyi b’ikipe ya Sierra Leone, ubwo bafataga indege berekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika, yapfukamye afata umugabo we amaguru asuka amarira(AMAFOTO)

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Harabura iminsi mike cyane ngo hakinwe imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu, iyi mikino izabera mugihugu cya Cameroun kuhera taliki 9 Mutarama 2022.

Abakinnyi n’amapike y’ibihugu batangiye kwerekeza muri iki gihugu mu myiteguro yo guhatanira iki gikombe gihuza ibihugu.

Umugore w’umwe mubakinnyi b’ikipe ya Sierra Leone, ubwo bafataga indege berekeza mu mikino y’igikombe cya Afurika, yapfukamye amufata amaguru asuka amarira

Umukinnnyi w’ikipe ya Siyera Lewone, Musah Tombo ni umwe mubakinnyi barikugarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye kubera ukuntu umugore we yamusezeyeho muburyo byatangaje benshi.

Umugore wa Musah, Hawah Tombo, ubwo uyu mukinnyi yari agiye kufata indege, yapfukamye asuka amarira ku birenge aramusengera murwego kumusezera no kumwifuriza amahirwe masa mu mikino bagiyemo.

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Siyera Lewone, uyu mugore bamaze amezi 3 bakoze ubukwe ngo yanasenze isengesho asaba Imana ko yazarinda umugabo we imvune ashobora guhura nayo muri iyi mikino.

Umugore yapfukamye asuka amarira ku birenge by’umugabo we

Siyera Lewone izakina umukino wayo wambere ku ya 11 Mutarama na Alijeriya kuri Stade Jopoma muri Douala muri Kameruni.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO