Umugore yabuze ibyo kurya, atekera abana be amabuye agirango ababeshye ko atetse ibyo kurya kuko ngo bari bamurembeje

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugore w’umupfakazi muri Kenya yatetse amabuye kugira ngo abana be baticwa n’inzara, yabitekerereje mugenzi we ko yagira ngo abeshye abana be ko atetse ibiryo.

Penina Bahati, afite abana umunani ariko ntiyari akibasha kubona akazi gaciriritse kamufasha kubona ibyo agaburira umuryango we kubera coronavirus.

Umugore w’umupfakazi muri Kenya yatetse amabuye kugira ngo abana be baticwa n’inzara

Uyu mugore aba mu nkengero z’umugi wa Mombasa, yafashe amabuye ayashyira mu mazi aracanira mu cyungo kugera ubwo abana bageze aho bafatwa n’ibitotsi barasinzira.

Inkuru ya BBC na yo ikesha Televiziyo yo muri Kenya yitwa NTV, yatangaje ubuhamwa bw’uyu mugore kuri Twitter ndatse video irebwa n’abantu benshi cyane.

Umuturanyi we yabwiye NTV ko yabashije kumenya amakuru y’uriya mugore ubwo yamusuraga, atangira kubivuga ku mbuga nkoranyambaga abagiraneza batangira kugira inkunga baha Bahati.

Bahati yahawe amafaranga binyuze kuri telefoni, no kuri nomero ya konti yafunguriwe n’uriya muturanyi we.

Uyu mugore ngo yaje guhabwa inkunga ifatika, igitangazamakuru Tuko news gikorera kuri internet gisubiramo ibyo yagitangarije avuga ko “yabonye igitangaza.”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO