Umugore yabyaye abana b’impanga nyuma y’imyaka 16 akoze ubukwe ashima Imana ko yamukijije igisuzuguriro cyo kwa nyirabukwe bamwitaga umuteramwaku waje kuzimya umuryango wabo(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umugore wo muri Nijeriya, Esther Omale Onwuka n’umugabo we, bakiriye abana b’impanga nyuma yimyaka 16 bashakanye.

Ku cyumweru tariki ya 24 Mata, i Abuja, barikumwe n’abana babo  b’impanga bamaze igihe gito bavutse, David na Daniel batanze ishimwe murusengero bahamyako Imana yabakoreye ibitangaza batiyumvishaga ko bizabaho.

Umugore wo muri Nijeriya, Esther Omale Onwuka n’umugabo we, bakiriye abana b’impanga nyuma yimyaka 16 bashakanye.

Uyu muryango wavuzeko umaze imyaka 16 warihebye burundu kuburyo ni igihe umugore yabwirwaga ko atwite yanze kubyemera kugeza ubwo yajyaga kwa muganga agiye kubyara.

Uyu mugore yavuzeko ubwambere ajya kwisuzumisha inda, yagiye mu bitaro bigera kuri bitatu hose atanga ibizamini kugirango arebe ko bahuza ibisubizo bamuha kuko ngo yumvaga kuba bamubwira ko atwite bamubeshya.

Uyu mugore yavuzeko igihe bari bamaze batarabona urubyaro bagiye bahura n’ibigeragezo byinshi kugeza naho iwabo w’umugabo bamwangishije umugabo we bakamubwirako yazanye mu muryango wabo umugore w’umuteramwaku waje kuzimya umuryango wabo.

Yagize ati“Iwabo w’umugabo wanjye bamugiye mu matwi bamubwira byinshi, ariko icyo namukundiye yambaye hafi, byageze naho bamubwira ko ntera umwaku ngo naje kuzimya umuryango wabo.”

Uyu mugore akomeza avugako ntawe acira urubanza mubamuvuze nabi ngo kuko burikintu cyose kigenwa n’Imana.

Yagize ati “Ntawe nifuriza ikibi nkibyo banyifurije, Imana niyo igena byose, ikiruta byose ni uko yampaye kwihangana, ikampa n’umugabo wambaye hafi ntantererane mu bibazo twarimo ducamo.”

barikumwe n’abana babo  b’impanga bamaze igihe gito bavutse, David na Daniel batanze ishimwe murusengero bahamyako Imana yabakoreye ibitangaza

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO