Umugore yagiye guhaha atambaye agapfukamunwa, ageze kuri Supamaketi banga ko ynjira, bamubwiye ko bagiye kuzana abashinzwe umutekano akuramo ikariso ayambara kumunwa(REBA VIDEO)

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umugore wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yakoze agashya ubwo yari agiye guhaha mu isoko atambaye agapfukamunwa abacuruzi bamwima ibicuruzwa yari akeneye biba ngombwa ko akuramo umwenda we w’imbere awambara nk’agapfukamunwa.

Mu mashusho yashyizwe hanze yagaragaje uyu mugore ari gukuramo uyu mwenda w’imbere arangije awuhindura agapfukamunwa nyuma y’uko abacuruzi bari bamubwiye ko nta kintu bamugurisha atakambaye.

Yakuyemo ikariso ayambara kumunwa

Iyi nkuru iri mu binyamakuru birimo: Independent.co.uk, Dailymail.co.uk aho ivuga ko amashusho y’uyu mugore mu isoko yafashwe na camera yo mu isoko ryitwa Pick n Pay supermarket yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Umucuruzi yasabye uyu mugore kwambara agapfukamunwa undi amusubiza ko ntako agira ni bwo yamubwiraga ko nta kintu na kimwe aramugurisha atakambaye ndetse abwirwa ko n’abashinzwe umutekano bagiye kuza kumusohora umugore nawe ahita akuramo ikariso.

Umwe mu babonye iyi video kuri Facebook, yagize ati “Guma mu rugo uhahire kuri internet niba udashaka kwambara agapfukamunwa”.

Undi yagize ati “Ibi birambabaje cyane.Azi amategeko ari ku isi yose. Dufite icyorezo gikomeye, aratekereza ko G-string yamutabara”.

Mu mwaka ushize, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yavuze ko yavuze ko kutambara agapfukamunwa mu ruhame ari icyaha gikomeye bityo ufashwe atakambaye azajya atabwa muri yombi anagezwe mu rukiko.”

REBA VIDE HANO

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO