Umuhanzi w’umunya- Senegal uba muri Amerika,Aliaune Damala Badara Akon Thiam wamamaye nka Akon ubarirwa mubahanzi bakize cyane ku isi, yahamijeko aheruka kwishima cyane mugihe yari umukene ubwo yabaga muri Afurika.
Akon w’imyaka 48 y’amavuko ahamyako kuva yatangira gutunga amafaranga ntabyishimo arabona birenze mugihe yari mubihe by’ubukene.


Aganira n’ikinyamakuru TMZ, Akon yavuzeko aheruka ibyishimo bidasanzwe mugihe atari yagatangira gutunga ama miliyari atunze ubu.
Akon yagize ati “Nta muntu ushobora kwicara ngo ambwire, ko ntanyuze mu bukene. Nari umwana muto wo muri Afurika, wambara ibirenge kandi nkina umupira w’amaguru mu mudugudu nta mashanyarazi, nta mazi, munyizere, nzi uko ubukene busa.”
Uyu muhanzi usigaye abarirwa mu batunze za miliyari yanahamijeko azi nuko ubukire bumera akaba ari naho yahereye yemezako igihe yagize ibyishimo bya nyabyo ari igihe yari umukene yibera muri afurika.
Yagize ati ”Nzi uko intsinzi isa,nkurikije ubunararibonye bwanjye, hari ibibazo byisnhi binkomereye nagiye mpura nabyo mugihe nari maze kugira ibyo ngeraho kuruta igihe nari umukene, mubyukuri narinishimye cyane mugihe nari umukene”


Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes kizobereye mukubara imitungo y’abaherwe ku isi, Kugeza mu 2021, umutungo wa Akon ubarirwa hafi miliyoni 80 z’amadolari.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook