Umuhanzi Bruce Melodie yasinye amasezerano yo gukorana na Kigali Arena afite agaciro ka Miliyoni 150

Umuhanzi Bruce Melodie yasinye amasezerano yo gukorana na Kigali Arena afite agaciro ka Miliyoni 150 mu gihe cy’imyaka itatu

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Gicurasi 2021 hagati y’abayobozi ba Kigali Arena na Cloud 9 Entertainment ihagarariye Bruce Melodie.

Umuhanzi Bruce Melodie yasinye amasezerano yo gukorana na Kigali Arena afite agaciro ka Miliyoni 150 mu gihe cy’imyaka itatu

Kigali Arena yabaye igicumbi cya Bruce Melodie akazajya ayikoresha mu gihe abyifuje mu bikorwa bye bya muzika.

Bruce Melodie nawe azafasha Kigali Arena mu kuyimenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga nk’igicumbi  cy’imyidagaduro.

Lee Ndayisaba uhagarariye inyungu za Bruce Melodie yavuze ko aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bruce Melodie yavuze ko nyuma yo kugirana aya masezerano agiye no gukora igitaramo cye nyuma y’igihe kirekire.

Kigali Arena yabaye igicumbi cya Bruce Melodie akazajya ayikoresha mu gihe abyifuje mu bikorwa bye bya muzika.
Lee Ndayisaba uhagarariye inyungu za Bruce Melodie yavuze ko aya masezerano afite agaciro ka miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE