Umuririmbyi Clarisse Karasira yahaye impano y’imodoka ababyeyi be ndetse abifuriza umwaka mushya muhire wa 2021.
Uyu mukobwa uririmba indirimbo zibanda kumuco, yavuze ko ibi ari ibintu yari yaratekereje kuva kera avugako azitura abamwibarutse.


Karasira yavuze ko Se na Nyina abakunda ari intwari ndetse aribo bamutoje Ubumana n’Ubumuntu.
Yagize ati “Car gift to my parents🙏Nanejejwe no gushimira ababyeyi banjye mu buryo natekereje kuva cyera, n’ubwo nta cyo wakwitura umubyeyi mwiza! Data na Mama ndabakunda ni abantu b’intwari bitangira abandi uko bifite,bantoje byinshi birimo UBUMANA N’UBUMUNTU. Ni bo bantu ba mbere bashyigikira inzozi zanjye, barandera barankuza… bambereye umugisha cyane! Bagombwa icyubahiro cy’ababyeyi.”


Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko mugusoza yagize ati “Ndashima Imana impa umugisha utangaje mu buzima busanzwe no muri iyi Muzika😭🙏 Ni iki utakwitura ababyeyi beza?❤”
Yasoje yifuriza umwaka mushya muhire ababyeyi bose muri rusange ati “Umwaka mushya muhire ku babyeyi mwese aho muri❤️ Happy new year, best wishes from my family🌟”
Uyu mukobwa avuga ko yahaye ababyeyi be imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina, ifite agaciro ka 5.000.000 Frw. Avuga ko atari impano ihambaye kuko ajya abona abantu bamwe batanga iza miliyoni 20 Frw ariko we kugeza ubu akaba aribwo bushobozi yari afite.
Yavuze ko se n’ubundi asanzwe azi gutwara imodoka ku buryo bitazamugora kujya ayifashisha mu bikorwa bitandukanye.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook