Umuhanzi DJ Pius yatsinze The Ben, Knowles Butera, King James, Meddy na Bruce Melody mu bihembo bitangirwa muri Uganda

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Rukabuza Pius wamamaye ku mazina y’ubuhanzi nka Deejay Pius, yatsinze abahanzi barimo The Ben, Knowles Butera, King James, Meddy na Bruce Melody mubihembo byiswe Hipipo Awards 2020 byatangiwe mugihugu cya Uganda.

Ibihembo bya Hipipo Awards 2020 byatanzwe ku mugoroba wo ku wa 29 Gicurasi 2020.

Kubera ibihe isi irimo byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, abantu benshi bari mu ngo zabo, uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, mugihe ubusanzwe byabaga ari ibirori bihurizahamwe abantu benshi.

Rukabuza Pius wamamaye ku mazina y’ubuhanzi nka Deejay Pius, yatsinze abahanzi barimo The Ben, Knowles Butera, King James, Meddy na Bruce Melody

Abatanga ibihembo bya Hipipo Awards, bibanda cyane kubahanzi bo muri Uganda, ariko bagashyiramo n’abahanzi bakunzwe mubihugu bifite umuziki ugezweho nk’u Rwanda, Tanzania n’Uburundi.

Abahanzi bo mu Rwanda bahatanaga, mubyiciro bitandukanye harimo n’icyiciro cy’indirimbo yakunzwe cyane mu Rwanda no muri muri Afurika y’Uburasirazuba.

Mu cyiciro cy’indirimbo yakunzwe mu Rwanda ari naho Deejay Pius yatsindiye aba bahanzi harimo High Hills ya Deejay Pius ari na yo yegukanye igihembo, Vazi ya The Ben, Igitekerezo ya King James, Day To Day ya Butera Knowless, Byakubaho ya Amalon, On Fire ya Andy Bumuntu, All Night ya Meddy na The Ben na Katerina ya Bruce Melodie.

Mu bandi begukanye ibihembo muri Hipipo Awards 2020 harimo Eddy Kenzo wegukanye ibihembo 4 harimo nicyo kuba umuhanzi mwiza w’umwaka mu bagabo, Sheeba wabaye umuhanzi mwiza w’umwaka mubagore, na Diamond wabaye umuhanzi mwiza muri Tanzania ndetse na Natasha w’i Burundi wabaye umuhanzi mwiza w’i Burundi.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO