Umuhanzi Marchal Ujeku wo ku Nkombo wamenyekanye mu ndirimbo Bombole Bombole kuri ubu ari kubarizwa mu mujyi wa Dubai aho bivugwa ko yagiye mu bikorwa bitandukanye birimo gukora amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze ndetse no Kugura ibikoresho bya studio ye yitwa Culture Empire.
Marchal Ujeku umaze kwamamara kubw’ubuhanga mu njyana yise Nkombo Style n’umwe mu bahanzi Nyarwanda ukomeje kwagura ibikorwa bye bya Muzika aho abifatanya n’ubushabitsi akorera muri Marchal Construction ikompanyi ikora ibikorwa bw’ubwubatsi mu Rwanda no hanze yarwo.


Uyu Marchal Ujeku twabibutsa ko asanzwe afite Studio yitwa Culture Empire ibarizwamo aba Producers nka Mastola ndetse na Jimmy iri kugenda ifasha abahanzi benshi batandukanye biganjemo abamaze kubaka izina mu Rwanda akaba ari kugenda akorana n’abanyamahanga batandukanye mu rwego rwo kurushaho kugeza muzika ye ku gasongero.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook