Umuhanzi Niyonizera yasohoye indimbo ya 14, atanga ubutumwa bukomeye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi ukora umuziki wo kuramya Imana no kuyihimbaza NIYONIZERA Mediateur uwukorera mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda muri kaminuza y’u RWANDA ishami rya huye ari naho yiga yashyize ahagaragara Indi indirimbo ye nshya ya 14 yise “MBABARIRA”

 Umuhanzi Mediateur ukomeje kunyura Imitima ya benshi cyane by’umwihariko mu majyepfo kandi ukomeza kugaragaza cyane ko arimo gukora arongeye ashyize hanze indirimbo ikubiyemo amagambo yibutsa abantu ibyo kwihana cyane cyane no kubwira abantu ko nta mpamvu nimwe yo gutuma umuntu adakora neza. N’indirimbo iri munjyana nziza cyane ya kizungu cyane ko uyu muhanzi asanzwe akora live Music.

Umuhanzi ukora umuziki wo kuramya Imana no kuyihimbaza NIYONIZERA Mediateur

Mediateur Kandi yatubwiye ko amaze igihe agenzura agasanga abantu batakigira umutima wo kwicuza ibyaha uhereye ku gato ukageza ku kanini abandi bagakorera gushimwa nabantu aho gushimwa n’Imana bityo bituma ashyira hanze iyi  ndirimbo muburyo bwo gukebura abantu ngo bongere bagaruke bige gusaba imbabazi Kuko Imana yishimira umuntu ufite umutima atunganye .

Indirimbo Mbabarira n’ indirimbo isohokanye n’amashusho yo muburyo bw’amagambo gusa umwihariko nuko amagambo yayashyize mu rurimi rw’icyongereza atubwira impamvu yabimuteye yagize ati: kubwanjye nakaririmbyi iyi ndirimbo mu ndimi hafi ya zose kuko abe  umunyarwanda cg umunyamahanga bakeneye ubu butumwa ariko byibura hari ikindi gice kinini cyiyongereye ku banyarwanda kizumva ubu butumwa.

Uy’ umuhanzi ubusanzwe avuka mu ntara y’iburengerazuba mu karere ka Nyamasheke akaba yaratangiye umuziki we ahagana mumpera z’umwaka wa 2015, kuko aribwo yigaragaje nk’umuhanzi bwoyashyiraga indirimbo yeya mbere hanze mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 

Iyi ndirimbo ikaba ibaye indirimbo ya 14 nyuma yizindi ndirimbo ze nka WARATURENGEYE, NZAKWAMAMAZA, NDIKUMWE NAWE, KOMERA, IBYIRINGIRO, IJWI RY’URANGURURA, NDI MURIWE, MANA YANJYE ,ISAHA Y’IGISUBIZO,IRAJE,AZAZA, ISHIMWE NGUTUYE,NKOMEZA hamwe na MBABARIRA.

Yasoje aha ubutumwa abantu bose muri rusanjye ko bakwiye gukora byose ariko nta mugayo ubariho. Asaba abanyarwanda muri rusanjye gukunda Imana kuko muri yo ariho hari amahoro ndetse n’ibindi bikenerwa byose bya buri munsi kandi ati mukomeza kunshyigikira kuko hari byinshi cyane mbahishiye Imana yanshyizemo ngomba kubaha.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO