Umuhanzi Wizkid wo mugihugu cya Nigeria, yaciye agahigo karatakorwa nundi muhanzi uwariwese wo muri Afurika.
Wizkid w’imyaka 31 y’amavuko, yagurishije amatike y’igitaramo azakorera mu mujyi wa Londre, mu minota 12 gusa yose yari amaze gushira.


Nubwo amatike yose abafana b’uyu muhanzi bahise bayamara ku isoko, iki gitaramo kiracyabura igihe kigera ku mezi 3 kuko giteganyijwe kuba taliki ya 28 Ugushyingo 2021, kizabera munyubako ya The 02 i Londre mu Bwongereza.
The 02 ni imwe mu mazu manini aberamo ibitaramo bikomeye mugihugu cy’ Ubwongereza, ikaba yakira abantu bagera ku bihumbi 20.
Aya matike y’iki gitaramo yagurirwaga kurubuga rwe bwite yise “Starboy”. aho itike ya mafaranga makeya yaguraga amapawundi 325, naho iya menshi ikagura amapawundi 398 agera ku 557,336 mu mafaranga y’u Rwanda.


Wizkid ni umwe mubahanzi bamaze kwamamara cyane muri Afurika, akaba yararenze imbibi ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mubihugu by’i Burayi na Amerika kubera gukorana n’abahanzi baho.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook