Umuhanzi wo muri Nigeria Mr Eaz yagaragaje ko yifuza gushora imari mu Rwanda

Umuhanzi wo muri Nigeria Mr Eazi yagaragaje ko yifuza gushora imari mu Rwanda bijyanye n’inganda ndangamuco, kugurisha amatike hifashishijwe ikoranabuhanga n’imikino.

Mr Eazi amaze iminsi ibiri mu Rwanda, aho igikorwa nyamukuru cyamuzanye ari ukuririmba mu gufungura imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball [BAL] izatangira kuri uyu wa Gatandatu.

Umuhanzi wo muri Nigeria Mr Eaz yagaragaje ko yifuza gushora imari mu Rwanda bijyanye n’inganda ndangamuco

Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, Mr Eazy yasuye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB yerekwa amahirwe ari mu ishoramari mu Rwanda.

RDB ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko Mr Eazi yagaragaje ko yifuza gushora imari mu bice bitatu birimo inganda ndangamuco, kurisha amatike hakoreshejwe ikoranabuhanga n’imikino.

Yahuye kandi n’abayobora ikigo cya Kigali International Financial Center gishinzwe gufasha abanyamahanga bifuza gushora imari mu Rwanda, ndetse ibiganiro bagiranye byatanze umusaruro.

Mr Eazi yahuye na Belise Akaliza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB

Mr Eazi wagaragaje ko yashimye u Rwanda kandi yifuza no kurushoramo imari, ntabwo aratangaza igice yifuza gushyiramo amafaranga ye.

Mr Eazi yatangije Empawa Africa nk’urubuga rwo kuzamura impano z’abanyafurika. Umuhanzi Joe Boy ukunzwe muri iyi minsi ni umusaruro we.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE