Umuhanzi Yverry yakoze ubukwe na Vanessa bwitabiriwe n’ibyamamare aho David Bayingana yari yabaye Parrain(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi Rugamba Yverry uri mubagezweho mu ndirimbo z’urukundo yakoze ubukwe na Uwase Vanessa, bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Yverry yashyingiranywe n’umukunzi we mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, muri Sports View Hotel Kicukiro akaba ariho basezeraniye bakanahakorera ibindi birori.

Umuhanzi Rugamba Yverry uri mubagezweho mu ndirimbo z’urukundo yakoze ubukwe na Uwase Vanessa, bari bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.

Ubukwe bw’uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Ntigurirwa Danny (Danny Country), Danny na None, Olivis wo muri Active, abanyamakuru barimo Kwizigira Jean Claude wa Radiyo Rwanda, Benjamin (Gicumbi) na Uwimana Clarisse[Clamama] ba BB Fm Umwezi ndetse na David Bayingana wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

Ahabereye ubu bukwe hari abantu bake biganjemo imiryango n’inshuti z’uyu muhanzi n’umugore we.

Aba bombi barushinze nyuma y’umuhango wo gusezerana mu murenge wabereye Kimihurura kuwa 5 Gicurasi 2022.

Guhera mu 2020 ni bwo amakuru yatangiye kuvugwa ko Yverry akundana n’uyu mukobwa.

Urukundo rwabo rwakomeje gukura umunsi ku wundi, kugeza ubwo tariki 14 Gashyantare 2020 uyu muhanzi yamurikaga album ye ya mbere Uwase akagaragara yagiye gushyigikira umukunzi we.

David Bayingana niwe wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

Nyuma y’ibyumweru bike cyane, Uwase yatunguye Yverry amukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yagize muri Werurwe 2020.

Kuva ubwo urukundo rwabo rwarushijeho gukura kugeza ubwo biyemeje kurushinga ndetse babyemeranyaho ku wa 17 Werurwe 2022 ubwo Yverry yambikaga impeta Uwase akamusaba ko yazamubera umufasha.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO