Umuhanzikazi Adele yafashije umusore kwambika impeta ya fiyansaye umukobwa bari bamaze imyaka 7 bakundana mugitaramo cyatambukaga kuri televiziyo(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzikazi Adele yafashije umusore kwambika impeta umukunzi we bamaranye imyaka 7 bakundana.

Ibi byabereye mu gitaramo Adele yari yateguriwe cyatambukaga kuri televiziyo ya CBS cyiswe “Adele One Night Only” aho yamamazaga alubumu ye yise “Divorce Babe”.

Umuhanzikazi Adele yafashije umusore kwambika impeta umukunzi we bamaranye imyaka 7 bakundana.

Ni igitaramo cyagombaga kumara amasaha abiri, umufana witwa Quentin yazanyemo umukunzi Ashley bivugwako bamaranye imyaka 7 bakundana.

Ubwo binjiraga muri iki gitaramo umukobwa ntiyari azi aho bagiye kuko yaje apfutswe igitarambaro mu maso ndetse yambaye na Ecouter kugirango atumva amajwi y’abavugira ahongaho.

Adele yasabye abafana bose bari muri iki gitaramo gutuza bagaceceka nabo baramukundira maze uyu musore afata akaboko umukunzi we amujyana imbere kurubyiniro.

Uyu musore niyi nkumi bageze kurubyiniro, umusore yahise apfukura umukobwa igitambaro cyari mu maso amwambura na ecouter yari yamwambitse, umusore yari yamaze gukubita ivi hasi nuko umukobwa ahita atungurwa abonye abantu bose buzuye imbere ye.

Umukobwa byamurenze ararira

Uyu musore yahise asaba uyu mukobwa ko yakwemera akamwambika impeta , umukobwa nawe mumarira menshi yari yatangiye kumanuka ahita abyemera, yemera kwambara impeta y’umukunzi we.

Abantu bahise bakoma amashyi, Adele abaha imyanya y’imbere muri iki gitaramo nuko bakomeza ibirori nkuko byari byateguwe.

Adele yahobye uyu mukobwa amushimira ko yemeye kwambara impeta y’umukunzi we.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO