Umuhanzikazi Ariel Wayz yashyize hanze amashusho y’indirimbo akina inkuru y’urukundo n’umukobwa mugenzi we, ibintu bitamenyerewe mu Rwanda.

Niba ufite UBUHAMYA, INKURU, KWAMAMAZA,Ukeneye ko TUGUKORERA UBUVUGIZI, twandikire kuri wats app maze tugusure Tell : 0788441488 ============

Umuhanzikazi Ariel Wayz yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise 10 Days agaragaramo akina inkuru y’urukundo n’umukobwa mugenzi we, ibintu bitamenyerewe mu Rwanda.

Iyi ndirimbo iri kuri EP yitwa Love & Lust Ariel Wayz aheruka gushyira hanze.

Umuhanzikazi Ariel Wayz yashyize hanze amashusho y’indirimbo akina inkuru y’urukundo n’umukobwa mugenzi we, ibintu bitamenyerewe mu Rwanda.

Ni indirimbo irimo amagambo aryohereye y’urukundo. Wumvise amajwi yayo watekekereza ko uyu mukobwa yaririmbiraga umusore wamutwaye umutima, ariko wareba amashusho ugasanga ari ikinyuranyo.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Ariel Wayz agaragara ari kumwe n’umukobwa w’umuzungukazi, bakinana iyi nkuru y’urukundo, bishushanya urukundo hagati y’abakobwa babiri.

Muri iyi ndirimbo 10 Day hari aho Ariel Wayz agaragara akorakora uyu mukobwa mugenzi we mu mabuno bari mu gitanda, ndetse hari n’aho baberekana basa nk’abasomana.

Urukundo hagati y’abahuje ibitsina ni ibintu bitarakirwa mu muryango nyarwanda ndetse ababikora bahabwa akato na bamwe mu bagize umuryango mugari.

Mu nkuru zo gutandukana hagati ya Juno Kizigeza na Ariel Wayz zimaze iminsi zivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, hari ibiganiro byo kuri WhatsApp byagiye hanze umusore ashinja Ariel Wayz kuba akundana n’abakobwa bagenzi be.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO