Umuhanzikazi Queen Cha yasezeye kuri Bad Rama, uwari ushinzwe abahanzi muri The Mane nawe ahita asesa amasezerano

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuhanzikazi Queen Cha na Arstide Gahunzire wari ushinzwe abahanzi muri The Mane Music batangaje ko basheshe amasezerano bari afitanye n’iyi inzu y’umuziki ya The Mane bari bakoranaga.

Uyu muhanzikazi yashyize hanze itangazo kuri uyu wa Mbere yavuze ko yasheshe amasezerano yari afitanye na The Mane ku bw’impamvu atatangaje.

Uyu muhanzikazi yashyize hanze itangazo kuri uyu wa Mbere yavuze ko yasheshe amasezerano yari afitanye na The Mane ku bw’impamvu atatangaje.

Queen Cha ariko yashimiye The Mane Music uruhare rukomeye yagize mu iterambere rya muzika ye mu gihe bari bamaranye.

Si Queen Cha gusa wasezeye kuko na Aristide Gahunzire wari ushinzwe gukurikirana abahanzi muri The Mane nawe yanditse avuga ko ahagaritse amasezerano bari bafitanye ku bw’impamvu ze bwite.

Ibi bibaye mu gihe umuyobozi wa The Mane Music yibereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Queen Cha yinjiye muri The Mane Music mu 2018, asanzemo Safi Madiba na Marina.

Bamufashije mu bikorwa bitandukanye birimo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, anakora indirimbo nyinshi zagiye zikundwa.

Uyu mukobwa yari amaze umwaka urenga udashyira hanze indirimbo ye bwite, uretse Do Me ya Marina na Ikanisa y’abahanzi bose bo muri The Mane.

Queen Cha abaye umuhanzi wa gatatu usohotse muri The Mane mu myaka itatu ishize, nyuma ya Safi Madiba na Jay Polly.

Ubu hasigayemo Calvin Mbanda na Marina wasinye amasezerano y’imyaka 10.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO