Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yishimiye imyaka 7 mu munyenga w’urukundo n’umugore mugenzi we.

UKENEYE KWAMAMAZA IBIKORWA BYAWE KU KINYAMAKURU CYACU NO KUMBUGA NKORANYAMBAGA DUKORESHA TWANDIKIRE KURI 0788441488 ============

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda, Julie Birungi uzwi nka Julie Mutesasira, yagaragaje ko yishimira urukundo rwe n’umukunzi we nawe w’umugore bamaranye imyaka 7 kuva yatandukana n’umugabo we babyaranye abana 3.

Uyu mugore yatangaje ko atewe ishema n’umukunzi we kuva bamenyana. Ati : Nkikubona bwambere nafashwe n’amarangamutima, uwo niwo munsi niyumvisemo urukundo mu buzima bwanjye.

Julie Birungi uzwi nka Julie Mutesasira, yagaragaje ko yishimira urukundo rwe n’umukunzi we nawe w’umugore

Yakomeje agira agira ati :Burigihe iyo nkurebye numva nagarama ugakora icyo ushaka ku mubiri wanjye, Nizeye ko tuzasazana rukundo rwanjye.

Ubusanzwe uyu mugore Julie yari yarashakanye na Pastor Steven Mutesasira ndetse banabyarana abana batatu, babiri muri bana b’uyu mubyeyi nabo ni abanyamuziki Esther na Ezakiel banegukanye irushanwa rya East Africa’s Got Talent.

Mu mwaka wa 2017 nibwo yavuye muri Uganda ahungira muri Canada nyuma yuko byari bitangiye kuvugwa ko aryama n’abo bahuje igitsina kandi ari umugore wa Pastor.

Mu 2020 hasohotse amafoto amugaragaza asezerana n’umugore mugenzi we yise Jean muri Canada aho yagiye kuba nyuma yo gutandukana n’umugabo we.

Julie Musasire yatandukanye n’umugabo we Pastor Musasire bari bamaranye imyaka 14, kuba ubu ari kwishimira imyaka 7 amaranye n’umugore mugenzi we byahise bigaragaza ko yatangiye gukundana nawe akibana na Pastor Musasire.

Uyu mugore yamamaye cyane mu ndiribmo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda, indirimbo ze zanyuraga benshi ndetse kabakora ku mitima. Iza menyekanye cyane harimo nka ‘Nkulembera’ ‘Lwana Nabo’ ‘Ekikunyumira’ n’iyitwa ‘Bamuyita Yesu’.

Yagiye yegukana ibihembo bitandukanye harimo nk’icyumuhanzi w’umwaka wa Gosple muri 2014, icyindirimbo nziza ya gospel muri 2015, icyumuhanzi mwiza w’umwaka muri gospel mu 2016 n’ibindi bitandukanye.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO