Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana yagagaje amafoto ya nyina,ubwo bari mubukene bukabije kugeza naho yamusabiraga ibiryo mubaturanyi, yamusezeranyije ikintu gikomeye.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Spice Diana wo mugihugu cya Uganda yagaragajeko we na Nyina ubwo yari akiri muto bari babayeho mubuzima buciriritse kuburyo hariho n’igihe yaburaga ibiryo byo kurya.

Diana umaze kwamamara muri Uganda yavuzeko ashimira nyina cyane wamwitayeho ubwo yari muto kugeza naho yajyaga kumusabira ibyo kurya mubaturanyi.

Spice Diana akiri muto hamwe na Nyina

 

Spice Diana ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Square Magazine yavuzeko we n’umubyeyi we bavuye ahantu habi kuburyo adateganya kubyibagirwa.

Namukwaya Hajara Diana, w’imyaka 25 y’amavuko wamamaye nka Spice Diana yabwiye iki kinyamakuru ati “Ntabwo nakwibagirwa ubuzima nabanyemo na mama umbyara.”

Uyu muhanzi yakomeje avugako murwego rwo gushimira umubyeyi we umubyara, yifuza kuzamukorera ibishoboka byose akamurinda gusaza.

Ati “Mama mba numva atasaza, iyo twifotozanya mba numva tungana, nzakora ibishoboka byose kugira ngo burigihe twifotozanyije abatubonye bajye bagira ngo ni mukuru wanjye.”

Spice Diana hamwe na Nyina mu mafoto baherutse gushyira hanze

Spice wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye mugihugu cya Uganda, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise”Upendo”arikumwe n’umuhanzikazi Zuchu wo muri Tanzania.

Spice Diana avugako we na nyina bavuye kure

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO