Umuherwe Bill Gates yatandukanye n’umugore we bari bamaze imyaka 27 bakoze ubukwe

Umuherwe w’Umunyamerika Bill Gates n’uwari umugore we Melinda Gates batangaje ko nyuma y’imyaka 27 bashakanye ubu batandukanye, bagira bati: “Ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk’abashakanye”.

Mu itangazo bombi bashyize kuri Twitter, bagize bati: “Nyuma yo kubitekerezaho cyane no kugira ibyo dukora byinshi ku mubano wacu, twafashe icyemezo cyo gusoza urushako rwacu”.

Bill Gates n’uwari umugore we Melinda Gates batandukanye bamaze imyaka 27 bakoze ubukwe

Bahuye bwa mbere mu myaka ya 1980 ubwo Melinda yajyaga gukora muri kompanyi y’ikoranabuhanga Microsoft ya Bill.

Aba batunze za miliyari z’amadolari, babyaranye abana batatu ndetse bombi bahuriye mu kuyobora ikigo Bill & Melinda Gates Foundation.

Icyo kigo kimaze gukoresha za miliyari z’amadolari mu kurwanya indwara zandura no gushishikariza ibikorwa byo gukingiza abana.

Aba ba Gates – hamwe n’umushoramari Warren Buffett – ni bo bari inyuma y’igikorwa cyiswe Giving Pledge, cyo gusaba abaherwe batunze za miliyari z’amadolari gutanga igice kinini cy’ubukire bwabo bagishyira mu bikorwa bifasha rubanda.

Bill Gates ni we muntu wa kane ukize cyane ku isi, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Forbes, abarirwa umutungo wa miliyari 124 z’amadolari y’Amerika.

Yageze kuri ubwo bukire abinyujije muri kompanyi ya Microsoft yashinganye na Paul Allen – wapfuye mu 2018 – mu myaka ya 1970, iyi ikaba ari yo ya mbere ku isi ikora ‘softwares’ nyinshi.

Bahuye bwa mbere mu myaka ya 1980 ubwo Melinda yajyaga gukora muri kompanyi y’ikoranabuhanga Microsoft ya Bill.

Bill na Melinda Gates batangaje gutandukana kwabo ku rubuga rwa Twitter.

Itangazo ryabo rigira riti: “Mu myaka 27 ishize, twareze abana batatu batangaje kandi twubaka ikigo gikorera ku isi hose gifasha abantu bose kugira ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro”.

“Dukomeje gushyigikira icyo gitekerezo kandi tuzakomeza gukorera hamwe mu kigo, ariko ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk’abashakanye mu cyiciro gikurikiyeho cy’ubuzima bwacu”.

“Dusabye ko umuryango wacu uhabwa umwanya no kutinjirirwa mu buzimwa mu gihe dutangiye ubu buzima bushya”.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE