Umuherwe Elon Musk yavuze ko azasubiza uwahoze ari perezida w’Amerika Donald Trump kuri Twitter nyuma y’amasezerano ye yo kugura twitter angana na miliyari 44.
Elon Musk yaganiriye na Financial Times yyavuzeko twitter ikwiriye kwirinda gusiba inyandiko z’abantu no kubahagarika igihe kirekire.


Musk yagize ati: “Twitter ikwiye kwitonda mu bijyanye no gusiba inyandiko no kubuza abantu igihe kirekire. Ntabwo mbona ko byari byiza guhagarika Donald Trump, ntekereza ko atari byo.”
Amagambo ya Elon ashyigikiwe nuwashinze Twitter Jack Dorsey.
Guhagarika konti za Donald Trump harimo Facebook byabaye ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa mbere – hashize umunsi habaye imidugararo ku nyubako ya Capitol ikorerwamo n’inteko.
Ubwo icyo gihe yasobanuraga impamvu yateye guhagarika konti za Trump, umukuru wa Facebook Mark Zuckerberg yagize ati:
“Dusanga ibyago bitewe no kwemerera perezida gukomeza gukoresha serivisi yacu muri iki gihe ari byinshi cyane”.
Donald Trump yanahagaritswe kuzindi mbuga harimo na YouTube.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook